Abagizi ba nabi bambuye abantu bajyaga gusengera mu Ishyamba rya Kanyarira amafaranga asaga ibihumbi 200 y’u Rwanda batera ibyuma umwe muri bo.
Ibi byabareye mu Mudugudu wa Nyaburondwe, mu Kagari ka Mpanda mu Murenge wa Byimana ho mu Karere ka Ruhango.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko bwahawe amakuru n’abaturage, avuga ko uwitwa Gatsimbanyi Pierre Célestin w’imyaka 57 y’amavuko we n’umugore we n’abakobwa babiri, ubwo bajyaga gusengera mu ishyamba rya Kanyarira batangiriwe n’abagizi ba nabi babiri bitwaje intwaro gakondo babambura asaga ibihumbi 200Frw.
Gatsimbanyi yabanje kurwanira n’umugizi wa nabi umwe icyuma yari agiye kumutera kimukomeretsa intoki ebyiri, abagore bari kumwe bahita bahunga.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana, Mutabazi Patrick avuga ko abo bagizi ba nabi batwaye telefoni yo mu bwoko bwa Techno.
Ati “Uwakomeretse bamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Byimana atangiye kwitabwaho.”
Gitifu yavuze ko abo bagore batazi aho baherereye kugeza ubu, ariko akavuga ko barimo kubashakisha.
Gatsimbanyi Pierre Célestin n’abo bagore batatu baje gusengera Kanyarira bavuye mu Murenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare.
Gitifu Mutabazi avuga ko abo bagizi ba nabi batarafatwa, ariko inzego z’umutekano ziri kubashakisha.