Ruhango: Uko umujura yatunguye uwari urinze umurima nijoro

Mu ijoro ku wa Gatatu rishyira ku wa Kane, umujura yatemye akomeretsa bikabjje ku ijosi no ku itama umugabo witwa Habimana Faustin amusanze mu murima.

Habimana Faustin yiyambajwe n’umuturanyi we ngo amurindire umurima, aza gutungurwa n’umujura wiba amateke aramutema

Byabaye taliki ya 23 Gashyantare 2023 mu Mudugudu wa Dusenyi, mu Kagari ka Rukina, mu Murenge wa Kinihira.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinihira buvuga ko Mahigira Jean umaze iminsi akekwaho kwiba amateke mu murima wa mugenzi we witwa Mbyayingabo Innocent, biba ngombwa ko nyiri umurima yiyambaza Habimana  Faustin ngo awumurindire.

Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Kinihira, Uwamwiza Jeanne d’Arc  yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru ari ukuri, ko byageze mu masaha ya njjoro Manihira ajya kwiba yitwaje umuhoro, atazi ko ba nyiri umurima barimo.

Akihagera ngo baramubonye, bagiye kumufata afata umuhoro atema Habimana Faustin  ku ijosi no ku itama.

Gitifu avuga ko bajyanye Habimana ku Kigo Nderabuzima, akaba arimo kwitabwaho kandi ko yatangiye kuvurwa.

Ati: “Mu kanya (yavuganye n’UMUSEKE ku wa Kane), batubwiye ko Habimana watemwe yatangiye koroherwa, ashobora kuba yatashye.”

Mahigira Jean ukekwaho ubujura no gutema umuntu, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB Kabagari kugira ngo akurikiranwe ku cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro.

Mahigira Jean ukekwaho ubujura no gutema umuntu yafatanywe intwaro yari yitwaje

MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW /Ruhango.

- Advertisement -