Rusororo: Umushoferi yapfuye bitunguranye barimo gupakira imodoka

Ahubakwa uruganda rwa Ruriba, mu Murenge wa Rusororo ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere habaye impanuka y’imodoka yatwaye ubuzima bw’uwari uyitwaye.

Ibiro by’Umurenge wa Rusororo

Kuri iriya tariki tariki ya 06 Gashyantare, 2023 mu Murenge wa Rusororo, Akagari ka Mbandazi, Umudugudu wa Cyeru, amakuru avuga ko saa moya z’umugoroba aribwo imashini ipakira imizigo yari imaze gupakira ibyuma ku modoka yo mu bwoko bwa FUSO bagira ngo babigeze aho bagomba kubyubakisha.

Hanyuma umushoferi na kigingi we batangiye kubihambira, nibwo umugozi wanyushutse ibyuma byose biragaruka bibagwaho.

Amakuru avuga ko babakuyemo munsi y’ibyo byuma bombi ari intere, ariko umushoferi yari ameze nabi. Shoferi w’imyaka 31 yaje gupfa naho uwamufashaga (kigingi) uri mu kugero cy’imyaka 20 arakomereka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mbandazi, Niyonzima Marthe, yabwiye UMUSEKE ko impanuka bayimenye, biturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “Yagiye gutsimbura abona birahengamye, avamo agiye kureba niba yabihengamura bihita bibagwaho.”

Yakomeje agira ati “Uwapfuye ni umushoferi, uwamufashaga ari kwa muganga ku Bitaro bya Masaka.”

Gitifu avuga ko habayeho kuvugana n’abari mu muryango wa nyakwigendera, kugira ngo babahumurize.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibyo Bitaro.

- Advertisement -

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW