Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Imikino

Sitting Volleyball: Intwari na Bugesera begukanye igikombe cy’Ubutwari

Yanditswe na: HABIMANA Sadi
2023/02/05 9:01 AM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ubwo hasozwaga irushanwa ryo kwizihiza Umunsi w’Intwari uba tariki 1 Gashyantare, ikipe y’Intwari za Gasabo mu bagabo na Bugesera mu bagore, zegukanye igikombe cy’iri rushanwa mu mukino wa Volleyball ikinwa n’abafite ubumuga [Sitting Volleyball].

Intwari za Gasabo zegukanye igikombe cy’Ubutwari mu bagabo

Ni irushanwa ryakiniwe kuri Club Rafiki ku wa Gatandatu tariki 4 Gashyantare 2023 guhera Saa tatu za mu gitondo [09h].

Iri rushanwa ryateguwe n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Imikino y’Abafite Ubumuga, NPC, n’Urwego rushinzwe Intwari ku rwego rw’Igihugu, CHENO.

Iri rushanwa ryahuje amakipe ane mu bagabo n’ane mu bagore yabaye aya mbere umwaka ushize. Izari zitabiriye mu bagabo ni Rutsiro, Gasabo, Gisagara na Karongi. Mu bagore ni Gicumbi, Musanze, Nyarugenge na Bugesera.

Kwamamaza

Buri kipe yahuye n’indi, hasigara ebyiri muri buri cyiciro ari na zo zakinnye umukino wa nyuma, maze ikipe yari ihagarariye Akarere ka Gasabo ari Intwari za Gasabo, yegukana igikombe itsinze Gisagara amaseti 3-0, mu gihe mu bagore cyegukanywe na Bugesera yatsinze Gicumbi amaseti 3-0.

Mu bagabo, Gisagara yaje ku mwanya wa Kabiri mu gihe Rutsiro yaje ku mwanya wa Gatatu. Mu bagore, Gicumbi yaje ku mwanya wa Kabiri, Nyarugenge iza ku mwanya wa Gatatu.

Perezida wa NPC, Murema Jean Baptiste unakinira ikipe y’Intwari za Gasabo, yavuze ko bishimira uko iri rushanwa ryagenze ariko by’umwihariko agashimira amakipe yose yaryitabiriye.

Ati “Mwabonye ko byagenze neza. Iki ni igikorwa kiba gikomeye cy’Ubutwari kandi Ubutwari buri Munywarwanda wese aba agomba kubugiramo uruhare. Rero ubutumwa twumviye aha bwatanzwe bunafasha na ba bakinnyi bakiri n’urubyiruko abenshi, kugira ngo birinde ibibi byose bishobira kubasubiza inyuma. Rero twabyishimiye kandi twumva dufite umuhate wo kuzakomeza.”

Irushanwa ryo Kwibuka Intwari, risanzwe ari ngarukamwaka.

Bugesera yahigitse izindi mu bagore
Mu bagabo hitabiriye amakipe yabaye aya mbere mu mwaka ushize
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’abagore ya Sitting Volleyba, Liliane, akinira Nyarugenge
Visi perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama, ari mu batanze ibihembo
Visi perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, Umutoni Salama, yari yaje kwihera ijisho
Abaje kureba iyi mikino baryohewe
Sitting Volleyball imaze kuzamuka mu bagore
Gisagara yabonye umwanya wa Kabiri mu bagabo
Ibyishimo byatashye muri Gasabo
Gicumbi [yambaye imyenda y’icyatsi] yahanganye na Nyarugenge yahabwaga amahirwe yo kwegukana igikombe
Bugesera yatsinze Gicumbi ku mukino wa nyuma
Nyuma yo kwegukana igikombe ibyishimo byari byinshi
Ibyishimo byari byinshi kuri Bugesera

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Ab’i Muhanga bahamije ko FPR Inkotanyi ari nka Mose wakuye Abisiraheli muri Egiputa

Inkuru ikurikira

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
IFOTO itangaje: Umwana utaruzuza imyaka 10 yitabiriye isiganwa ry’amagare

IFOTO itangaje: Umwana utaruzuza imyaka 10 yitabiriye isiganwa ry’amagare

2023/03/27 11:18 AM
Swimming: Abasaga 100 bitabiriye irushanwa rya Mako Sharks

Swimming: Abasaga 100 bitabiriye irushanwa rya Mako Sharks

2023/03/26 8:54 PM
Amagare: Niyonkuru Samuel yegukanye Kivu Belt Race

Amagare: Niyonkuru Samuel yegukanye Kivu Belt Race

2023/03/26 7:44 PM
FERWAFA yatangiye gukundisha abakobwa umupira w’amaguru

FERWAFA yatangiye gukundisha abakobwa umupira w’amaguru

2023/03/26 10:25 AM
Inkuru ikurikira
Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Nyamasheke: Bategetswe kurandura imboga bagatera ibyatsi bya Pasiparumu

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010