Urwego rushinzwe ubugenzuzi muri Congo rwasabye CANAL+ itanga imirongo ya televiziyo binyuze ku cyogajuru, gukura ku murongo televiziyo zo mu Rwanda, ntizigaragare muri Congo.
Ibi ngo bizamara iminsi 90, kandi icyo gihe kikaba cyakwiyingera bitewe n’impamvu nk’uko biri mu itangazo ryasohowe na CSAC RDC.
Ubutegetsi bwo muri Congo bushinja televiziyo zo mu Rwanda kugumura abaturage ba kiriya gihugu.
CANAL+ isanzwe ifite televiziyo 10 zirimo na televiziyo y’igihugu, RBA, zisakaza amashusho no ku butaka bwa Congo.
Umubano w’u Rwanda na Congo uri ku rwego rubi, buri gihugu gishinja ikindi gufasha imitwe ikirwanya.
Congo ihoza mu majwi u Rwanda ko rufasha M23, naho u Rwanda rukavuga ko ingabo za Congo zikorana ku rugamba n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
UMUSEKE.RW