Triathlon: Hatangajwe Ingengabihe y’umwaka w’imikino 2022/2023

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Triathlon, ryatangaje ko umwaka w’imikino 2022/2023 uzatangira muri Gashyantare ukazasozwa mu Ukuboza uyu mwaka.

Abakinnyi bakina Triathlon bamenye Ingengabihe y’amarushanwa bazakina uyu mwaka

Iyi ngengabihe yo muri Triathlon, iragaragaza ko umwaka w’imikino uzatangirira i Rubavu muri uku kwezi tariki 18 ubwo hazaba hakinwa shampiyona y’Igihugu.

Abakina uyu mukino kandi, bazitabira amarushanwa mpuzamahanga nk’uko bigaragara kuri iyi ngengabihe. Tariki 9 Ukuboza 2023 ni bwo umwaka w’imikino uzasorezwa i Gicumbi hasozwa shampiyona.

Umukino wa Triathlon, uba ukomatanyije imikino itatu irimo gusiganwa ku maguru [Athlètisme], kunyonga igare [Cycling] no Koga [Swimming]. Hari n’ubwo hakinwa irushanwa rikomatanya imikino ibiri [Duathlon].

Mu mikino ya Triathlon habamo no kunyonga igare
Ingengabihe ya Triathlon ya 2022/2023

UMUSEKE.RW