Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Nyirubutungane papa Francois yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Tshisekedi ubwo yahaga ikaze uyu munyacyubahiro, yavuze ko” mu bugwaneza basanganywe, bitifuzwa n’abanzi b’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bihugu by’ibituranyi.”
Mu ijwi ryuje ikiniga yavuze ko igihugu cye kimaze imyaka kiberamo ubwicanyi ndengakamere bigizwemo uruhare n’abaturanyi b’u Rwanda.
Tshisekedi yavuze ko “Congo mu myaka myinshi irenga mirongo itatu , yaranzwe n’ihohoterwa ndetse no guhungabana kw’amahoro n’umutekano, bigizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro, ibihugu by’amahanga bishaka kwiba umutungo w’igihugu, kandi ibyo bigaterwa inkunga n’u Rwanda, ibyo bikaba ari bimwe bakomeje guhangana nabyo.”
Perezida wa Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko imiryango mpuzamahanga yakomeje kurebera bityo ko imiryango igera kuri Miliyoni 10 ifite ubuzima bubi, abagore batwite ,bafashwe ku ngufu bakanakuramo inda.
Uku kurega URwanda kuri Papa, bibaye mu masaha macye asabye akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, gufatira ibihano URwanda n’abayobozi b’umutwe wa M23.
Tshisekedi aganira n’abahagarariye ibihugu byabo muri Congo n’imiryango mpuzamahanga kuwa 30 Mutarama uyu mwaka, yavuze ko ubushotoranyi bw’uRwanda bugamije “gutwara Ubukungu bw’icyo gihugu.”
Perezida Felix yongeraho ko Congo ishyize imbere amasezerano ya Nairobi na Luanda kandi ko afitiye ikizere abahuza bashyizweho.
U Rwanda ruvuga ko nta mugambi cyangwa inyungu rufite mu kwivanga mu bibera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
- Advertisement -
URwanda na RDCongo kuri ubu burarebana ay’ingwe nyuma yaho umutwe wa M23 wubuye imirwano, Congo igashinja uRwanda kuwushyigikira.
TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW