Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Umukecuru wandikiye Perezida akarengane ke, yaburaniye i Nyanza aregwa inyandiko za Gacaca

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/02/03 3:52 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Urugereko rw’Urukiko Rukuru rukurikirana ibyaha ndengamipaka rwaburanishije urubanza rw’ubujurire, Ubushinjacyaha buregamo umukecuru witwa Nkundabanyanga Eugenie, rufitanye isano n’inyandiko zo mu Nkiko Gacaca.

Nkundabanyanga Eugenie, avuga ko hari abashatse kumwambura imitungo ye mu buriganya

Ku wa Kane tariki 02 Gashyantare, 2023 nibwo ruriya rubanza rwabereye mu Karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha burega umukecuru witwa Nkundabanyanga Eugenie busaba Urukiko kwandika icyemezo cy’urukiko Gacaca cyaburiwe irengero. [Uyu mukecuru yari yakatiwe imyaka 30 mu cyemezo cya Gacaca ariko nta mutangabuhamya wamushinjaga, yafunzwe igihe gito ararekurwa]

Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagarutse ku bijyanye n’amazina y’uyu mukecuru yagiye agarukwaho no mu manza zitandukanye zabanje, aho hamwe yitwaga Nkundabanyanga ahandi Nyirankundabanyanga.

Kwamamaza

Nubwo imanza zabanje zari zaragarutse kuri iki kibazo, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uwaburanishwaga icyo gihe ari Nyirankundabanyanga, bityo bugasaba ko urukiko rwakurikirana Nkundabanyanga.

Ababuranira umukecuru Eugenie basabye urukiko kutakira ikirego cy’Ubushijacyaha, kuko ibijyanye n’amazina inkiko zabifasheho ibyemezo kandi n’Ubushinjacyaha bukaba bwari bwariyambuye ububasha bwo gukurikirana Nkundabanyanga mu rubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, mu mwaka wa 2022, bityo bakaba batumva impamvu Ubushinjacyaha bwongeye gutanga ikirego.

Mu iburanisha ryamaze hafi isaha n’igice, ababuranira Nkundabanyanga ari bo Me Benoit KANYABITABO na Me Justin NTWARI batinze ku ngingo yo kwerekana ko Ubushinjacyaha bwazanye ikirego gishya, gitandukanye n’icyo baregeye Urukiko.

Ubushinjacyaha bwo bwerekana ko hari itandukaniro hagati ya Nkundabanyanga na Nyirankundabanyanga (Ibi ariko bikaba bitaboneka mu myanzuro yashyikirijwe urukiko).

Nyuma yo kumva impande zombi, Perezida w’iburanisha yavuze ko urubanza ruzasomwa ku italiki ya 23/02/2023.

Uru rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2017, rwagiye ruvugwaho cyane biturutse kuri uyu mukecuru wandikiye Perezida wa Repubulika asaba kurenganurwa.

Ibaruwa ye, ivuga ko ibyaha akurikiranyweho byahimbwe n’uwitwa Charles KARANGWA afatanyije na Mbarushimana Jean Pierre kugira ngo bamunyage ubutaka bwe.

Amakuru UMUSEKE ufite ni uko Jean Pierre MBARUSHIMANA yatawe muri yombi ku italiki ya 31/01/2023.

Uyu Jean Pierre MBARUSHIMANA bivugwa ko ari we wari wariyandikishijeho ubutaka bwa Eugenie NKUNDABANYANGA mu buryo bw’uburiganya hakoreshejwe inyandiko mpimbano.

Binyuze ku butumwa bugufi, Umuvugizi wa RIB Dr Thierry MURANGIRA yemeje itabwa muri yombi rya Jean Pierre MBARUSHIMANA.

Ku wa Kane nibwo Nkundabanyanga yaburaniye i Nyanza

 

IBARUWA Nkundabanyanga Eugenie YANDIKIYE UMUKURU W’IGIHUGU

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Umuganga akaba n’umunyamakuru wa Isango Star yambitswe impeta

Inkuru ikurikira

Itangazo rya Guverinoma ku rupfu rw’abantu 11 bishwe n’ubwanikiro bw’ibigori

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Itangazo rya Guverinoma ku rupfu rw’abantu 11 bishwe n’ubwanikiro bw’ibigori

Itangazo rya Guverinoma ku rupfu rw'abantu 11 bishwe n'ubwanikiro bw'ibigori

Ibitekerezo 2

  1. Edouard says:
    shize

    President wacu menya iyi baruwa ya Mukecuru itaramugezeho,kuko mpamyako biba byarakemutse kera.Mukecu ihangane Imana Ireba hose kdi bose ikurenganure.niba warugize amahirwe iyi baruwa ikagera kuri excellence ishobora kuba yaraheze munzira.pole sana iyi inkuru irambabaje pe

    • Rwema says:
      shize

      Buriya nubwo ibaruwa yaba itaramugeraho ariko nzi neza ko ikibazo cye kizakemurwa kuko buri wese yacyumva kandi mpamya ko nta n’umuntu wakwibeshya abyitambikamo ngo abizanemo amanyanga kuko bazi neza ko yandikiye umunyakuri son excellence Paul KAGAME Imana imuhe amaho n’imigisha!

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010