Umunya-Amerika wa REG yasanze bagenzi be mu mwiherero

Umukinnyi mushya w’ikipe ya REG Basketball, Delwan Graham, yageze mu mwiherero w’iyi kipe iri gutegura irushanwa rya Africa Basketball League [BAL].

Umunya-Amerika wa REG BBC, Delwan Graham yasanze bagenzi be mu mwiherero

Ikipe ya REG BBC iri muri esheshatu zizakina imikino y’ijonjora ryo kuzakina BAL izabera mu bihugu bitatu birimo Misiri, Sénégal n’u Rwanda. Iyi kipe iri mu itsinda rizakina mu cyitwa ‘Sahara Conference.’

Delwan Graham ukomoka ku mugabane wa Amerika, yageze mu Rwanda ahita yerekeza mu mwiherero na bagenzi be bakinira REG BBC bacumbitse muri Centric Hotel.

Uyu ariyongera kuri Adonis Filer na Cleveland Thomas Jr iyi kipe izifashisha muri iyi mikino.

Uyu Munya-Amerika w’imyaka 34, byitezwe ko azafasha iyi kipe kuza mu zizabona itike yo kuzakina BAL.

Yakiniraga ikipe ya Kharkivski Sokoly yo mu gihugu cya Ukraine. Biteganyijwe ko BAL izakinwa tariki 11 Weruwe, rizasozwe tariki 27 Gicurasi 2023 i Dakar muri Sénégal.

U Rwanda ruzakira imikino ya nyuma ku nshuro ya Gatatu yikurikiranya.

Sahara Conference izakinira imikino 15 muri Dakar Arena yo muri Sénégal hagati ya tariki ya 11 n’iya 21 Werurwe. Indi mikino 15 yo muri Nile Conference izabera muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex y’i Cairo mu Misiri, hagati ya tariki ya 26 Mata n’iya 6 Gicurasi.

REG BBC iri kumwe mu itsinda na US Monastir BBC yo muri Tunisia ibitse igikombe giheruka, Kwara Falcon yo muri Nigeria, Abidjan Basketball Club yo muri Côte d’Ivoire, AS Douane yo muri Sénégal na Stade Malien yo muri Mali.

- Advertisement -

Abakinnyi REG BBC yajyanye mu mwiherero: Niyonkuru Pascal, Muhizi Prince, Beleck Bell Engelbert, Pitchou Manga, Habimana Ntore, Adonis Filer, Ndizeye Dieudonne, Shyaka Olivier, Hagumintwari Steve, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson, Cleveland Thomas Jr, Delwan Graham na Umuhoza Jean de Dieu.

US Monastir yo muri Tunisia, ibitse igikombe giheruka
Imikino ya ‘Sahara Conference igiye kongera kubera uri Dakar Arena

UMUSEKE.RW