Umurenge Kagame Cup: Abagore ba Nyakabanda begukanye igikombe

Mu gusoza irushanwa rihuza Imirenge yose igize Igihugu cy’u Rwanda ryitiriwe Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, Umurenge wa Nyakabanda watsinze uwa Kanyinya, uhita wegukana igikombe mu cyiciro cy’abagore bo muri Nyarugenge.

Abagore ba Nyakabanda begukanye igikombe cy’Umurenge Kagame Cup

Mu rwego rwo gukomeza kubaka Imiyoborere myiza idaheza buri Munyarwanda, hatangijwe irushanwa rihuza Imirenge yose igize Igihugu cy’u Rwanda. Iri rushanwa ryiswe ‘Umurenge Kagame Cup Tournament’, mu rwego rwo kuzirikana no guha agaciro ubuyobozi bwiza bw’Igihugu.

Iri rushanwa rikinwa biciye mu Turere, kugeza ku rwego rw’Igihugu aho Imirenge iba yari itwaye neza muri buri Karere, ihura ku rwego rw’Intara igahatana.

Mu Akarere ka Nyarugenge, abagore bakinira Umurenge wa Nyakabanda, begukanye igikombe batsinze Umurenge wa Kanyinya ibitego 5-0, uhita unegukana igikombe. Uyu mukino wabaye ku wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2023.

Uyu mukino wari witabiriwe n’inzego zitandukanye ziganjemo abayobora Umurenge wa Nyakabanda mu nzego zitandukany, ariko by’umwihariko bareberera abagore umunsi ku wundi.

N’ubwo abagore ba Nyakabanda bitwaye neza, basaza ba bo ntabwo ari ko byagenze kuko bo batsinzwe n’Umurenge wa Nyarugenge biciye muri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1.

Abaganiriye na UMUSEKE, bavuze ko kwegekana iki gikombe ari igisobanuro cy’uko abagore bashoboye mu nzego zose harimo n’imikino.

Aba bakomeje basaba inzego bireba gukomeza gushyigikira umugore muri byose nk’uko Igihugu cyabahaye agaciro bakwiye.

Abayobozi b’Umurenge bari bitabiriye uyu mukino
Abagore ba Nyakabanda bahaserutse Gitwari

UMUSEKE.RW

- Advertisement -