Undi mukinnyi yasezeye mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa

Nyuma yo gukina Igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar, myugariro wo hagati wa Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa [Les Bleus], Raphaël Varane yatangaje ko asezeye mu ikipe y’Igihugu.

Raphaël Varane yasezeye muri Les Bleus

Nyuma y’umunyezamu Hugo Lloris uherutse gusezera mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, hakurikiyeho myugariro wo hagati bafatanyije gukina imikino y’Igikombe cy’Isi.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Raphaël Varane yatangaje ko asezeye muri Les Bleus yagiriyemo ibihe byiza kuva yayihamagarwamo mu 2013.

Uyu myugariro w’imyaka 29 y’amavuko, yavuze ko yishimira ibihe yagiriyemo ariko by’umwihariko akishimira ko yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2018 cyabereye mu Burusiya.

Yavuze ko azakumbura ibihe byiza yagiranye na bagenzi be babanye mu ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, avuga ko afitiye icyizere barumuna be bari kuzamuka.

Varane yakinnye ibikombe by’Isi bitatu birimo 2014, 2018 na 2022. Kuri ubu ni umukinnyi ngenderwaho wa Manchester United wayijemo avuye muri Real Madrid yo muri Éspagne.

Varane azibukirwa kuri byinshi muri Les Bleus
Yegukanye igikombe cy’Isi cya 2018
Umwaka wa 2018 ntabwo azawibagirwa
Varane [4] yavuze ko azakumbura ibihe byiza yagiriye mu ikipe y’Igihugu
Bakina na Uruguay mu gikombe cy’Isi cya 2018, yatsinze igitego atazibagirwa

UMUSEKE.RW