Urubanza rwa Nshimiye Joseph rwasubitswe

Mu gihe hari hategerejwe Urubanza rwa Nshimiye Joseph na Barandinduka Serge rwo kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo, rwasubitswe mu buryo butunguranye rwimurirwa muri Weruwe.

Nshimiye Joseph akurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana

Ni urubanza rwagombaga kuburanishirizwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ku wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023 Saa yine n’igice z’amanywa.

Aba bombi bagombaga kuburishwa hifashishijwe Ikoranabuhanga kuko ntabwo bigeze bagera mu Rukiko. Gusa mu buryo butunguranye, urubanza rwasubitswe ruhita rwimurirwa tariki 9 Werurwe 2023.

Impamvu yatumye uru rubanza rusubikwa, ni amajwi y’abaregwa atumvikanaga kuko hakoreshwaga Ikoranabuhanga [Skype].

Nshimiye Joseph na Barandinduka Serge basabiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gufungwa iminsi 30 by’agatenyo kubera ibyaha bakurikinyweho. Bombi bahise bajyanwa muri Gereza ya Mageregere kugira ngo hashyirwe mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko.

Bombi bakurikiranyweho ibyaha birimo ubwambuzi bushukana, aho bivugwa ko hari ubucuruzi bashishikarije abaturage bigatuma baburiramo amafaranga bari bijejwe gukuramo.

Mu iburanisha ryaherukaga kuba,  Ubushinjacyaha bwavuze ko Nshimiye Joseph na mugenzi we, Barahinduka Serge bashishikarije abaturage gushora imari mu bikorwa bari bise ubucuruzi bwunguka ariko mu cyasaga nk’urusimbi ariko izo nyungu bababwiraga ntibazibone.

Aba bombi ngo basabaga abaturage gushora amafaranga baguze robot mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo ijye yungukira buri muntu nibura 2.5% by’ayo yashoye buri munsi.

Mu kwiregura, Nshimiye Joseph yavuze ko iby’ubwo bucuruzi na we yabibwiwe na Barahinduka Serge agashoramo amafaranga kandi mu ntangiriro z’ubwo bucuruzi yungukaga.

- Advertisement -

Nshimiye yavuze ko nyuma y’amezi atageze muri atatu bakora neza, haje kuzamo ikibazo bituma ibikorwa byabo bihagarikwa ari na bwo abantu bahise bajya kumurega kandi na we yarashoyemo amafaranga ye.

Nshimiye yari yabwiye Urukiko ko atakabaye akurikiranwaho ubwambuzi kuko nta muntu yigeze ashuka cyangwa ngo amwambure amafaranga ye.

Barahinduka Serge we yaburanye yemera ko koko bari bafite ikigo cyitwa Gold Panning A.I [Artificial Intergency], gikodesha robots mu buryo bw’ikoranabuhanga uwayikodesheje ikajya imwungukira ariko ari icy’abanyamahanga atari icye.

Uyu yahakanye ko yigeze agira uwo ashuka cyangwa yigeze yambura kuko yagaragaza ko buri wese ibyo yakoraga yabikoraga yabanje kubitekerezaho kugira ngo azane amafaranga ye.

Barahinduka yavuze ko n’ubwo ari we wabanje gukorana n’iki kigo mu Rwanda, ariko atari we nyiracyo kandi ko n’ubwo bimaze kugenda nabi yarezwe hari ababanje kunguka.

Nyuma yo gusuzuma uko aba bombi bireguye ku byo bashinjwaga n’Ubushinjacyaha, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko bombi bafite impamvu zikomeye zituma bakekwaho icyaha, bityo bagomba gufungwa iminsi 30 by’agateganyo kugira ngo batazatoroka Ubutabera.

Serge na Joseph bafungiwe i Mageragere

UMUSEKE.RW