Urukiko rwumvise 3 mu bahoze mu buyobozi bwa FDLR nyuma yo gusabirwa ibihano

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje iburanisha abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR baregwa ibyaha by’iterabwoba.

Abahoze mu buyobozi bwa FDLR urubanza rwabo ruri kugana ku musozo

Urukiko rwumvise umwe kuri mwe, ruhereye kuri Habyarimana Joseph. Uyu yavuze ko ibyaha aregwa abihakana.

Joseph yavuze ko atigeze aba muri PALIR-ALIR avuga ko yararwaye i Masisi aba mu baturage, nta mbaraga z’umubiri yari afite zo kurwana.

Uyu yavuze ko amaze imyaka irenga itandatu afungiye mu magereza atandukanye, arimo ayo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Joseph akomeza avuga ko yinjiye muri FDLR-FOCA ku ngufu aho ngo yohererejwe ibaruwa imuha amapeti, maze mu byumweru yohererezwa abasikoti 10 bamurinda bafite imbunda.

Muri iyo baruwa avuga ko basoreje ku cyitonderwa, bamubwira ko bamwizeyeho ubufasha bagafatanya mu mirimo maze akomeza kurinda abaturage.

Ati “Naringeze ku ipeti rya Lieutenant Colonel nahawe na FDLR-FOCA ntabwo nayahawe na PALIR-ALIR”

Me Ignace Ndagijimana wunganira Joseph Habyarimana avuga ko bakwiye gutesha agaciro inyandiko zo mu bugenzacyaha kuko zifite amakemwa, ikindi yongeyeho ni uko ubushinjacyaha nta bimenyetso bubitangira.

Urukiko rwakomeje kumva HABIMANA Marc avuga ko amaze imyaka irenga ine afunzwe, avuga ko yabaye muri FDLR-FOCA ku gahato kuko yari arwaye, kandi yafashwe ari gutaha ari kumwe n’umuryango we ugizwe n’umugore n’abana ubu bari mu Rwanda.

- Advertisement -

Ati “Nafashwe ndi gutaha nitandukanyije na FDLR-FOCA, nta gitero najemo mu Rwanda.”

Urukiko kandi rwumvise Ruzindana Felecien, we avuga ko yagiye muri FDLR-FOCA ku ngufu afashwe n’abasirikare habayeho agahato katigobotorwa.

Ruzindana yemeza ko kuva muri FDLR bitari byoroshye.

Ati “Na General Paul Rwarakabije wari utuyoboye yavuze ko yaje yihisha, kandi ntabwo narinzi ko FDLR yari umutwe w’iterabwoba kuko yakoranaga cyane n’ubuyobozi bwa Congo.”

Me Adiel Mbanziriza wunganira Felecien Ruzindana icyarimwe na Marc Habimana yavuze ko abakiriya be batagiye muri FDLR -FOCA ku bushake, kandi batari bazi ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba kandi nta kimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho bubarega.

Urukiko rwumvise abantu batatu muri batandatu baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe, ubugambayi no kuba mu mutwe w’iterabwoba ibyaha byose barabihakana basaba ubutabera bakajyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi bahoze muri FDLR-FOCA banayibanyemo.

Kuri uyu wa Gatatu Urukiko rurakomeza kumva abandi batatu, barimo General Léopold Mujyambere alias Musenyeri ufatwa nka kizigenza muri uru rubanza.

UMUSEKE uzakomeza gukurikirana uru rubanza ruri kugana ku musozo.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza