2 Shots Club yahaye ubwasisi abakunzi ba Cyusa

Cyusa Ibrahim  agiye kongera gususurutsa abakunzi be mu gitaramo kizabera mu kabari ka 2 Shots Club gaherereye i Remera.

Cyusa Ibrahim azataramira abakunzi be muri 2 Shots Club

Mu mpera z’iki cyumweru uhereye kuri uyu wa Gatanu, abakunzi b’ibitaramo babifashijwemo na 2 Shots Club ntabwo bazicwa n’irungu.

Kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe igitaramo cya Classic Band & Gaga, ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023 hateganyijwe igitaramo cya Viva Beat Band & Christian, mu gihe ku cyumweru tariki 26 Weruwe, Cyusa Ibrahim  azamara irungu abakunda injyana za Gakondo.

Ubusanzwe Cyusa asanzwe ataramira abagana akabari ka 2 Shots Club, mu rwego rwo kubakundisha injyana za Gakondo.

UMUSEKE.RW