Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Afurika

Abandi bakomando b’Abarundi bageze muri Congo

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/03/16 2:11 PM
A A
1
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Igihugu cy’u Burundi cyohereje izindi ngabo mu burasirazuba bwa Congo, mu rwego rwo gushyigikira iziheruka kuhajya mu rwego rwo kubahiriza ibyememezo by’Abakuru b’Ibihugu by’Akarere mu rwego rwo gushakira amahoro Congo.

Abasirikare b’Abarundi basanze bagenzi babo bamaze iminsi bageze muri Congo

Izi ngabo ziri mu rwego rw’iz’Akarere, EACRF zageze ku kibuga cy’indege i Goma ku wa Gatatu, andi bahageze kuri uyu wa Kane.

Biteganyijwe ko bazasanga bagenzi babo bari i Sake muri Teritwari ya Masisi.

Abarundi ni bo bazagenzura ibice bya Kirolirwe na Kitchanga byari mu maboko y’umutwe wa M23, bakaba bazafasha abaturage kongera gusubira mu buzima busanzwe, ndetse urujya n’uruza rw’ibicuruzwa rugakomeza.

Kwamamaza

Umutwe wa M23 ku wa Kabiri wavuye mu bice wafashe bijyamo ingabo z’Abarundi nk’uko byari byemejwe n’Inama y’Abakuru b’Ibihugu by’akarere yabereye i Addis-Abeba yatiki 17 Gashyantare, 2023.

Amakuru ava muri Congo avuga ko hashize iminsi itatu ahaberaga intambara imbunda zicecetse, ndetse inyeshyamba za M23 zikaba zaravuye mu bice bimwe byo muri Teritwari za Masisi na Rutshuru.

Gusa, M23 ikomeje kwamagana ibikorwa by’iyicwa ry’aba Hema mu gace ka Beni bikozwe n’umutwe witwa CODECO, Leta ya Kinshasa ikaba isa n’iyirengagije ko icyo kibazo gihari nk’uko byagaragajwe na Major Willy Ngoma umuvugizi wa M23.

Aba basirikare bazajya muri Teritwari ya Masisi
Ku wa Kabiri ingabo z’Akarere zagiye kugenzura ko M23 iva mu bice yari yarigaruriye
Kirolirwe na Kitchanga ingabo z’Abarundi ni zo zirindiye umutekano abaturage

UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyobora FIFA

Inkuru ikurikira

Rusizi: Barinubira ikiguzi gihanitse cy’iminzani yujuje ubuziranenge

Izo bjyanyeInkuru

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare – Arajya he?

2023/03/27 3:41 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Rusizi: Barinubira ikiguzi gihanitse cy’iminzani yujuje ubuziranenge

Rusizi: Barinubira ikiguzi gihanitse cy'iminzani yujuje ubuziranenge

Ibitekerezo 1

  1. Poto poto says:
    shize

    Ibyo nukubesha m23 ntiyigyeze iva mubicebyayo byose ukobinganayafashe, hatavuyemo nahamwe ayo niamayeri yintambara ahubwo leta ya kinshasa nirebanabi m23 barayamburanaho yarisigaranye.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010