Rubavu: Ku wa Gatanu, umusirikare wa RDF wari ku burinzi yarashe abaturage bagenda hataracya, bambuka umupaka mu buryo butemewe, hakomereka babiri.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko byabereye ku mupaka wa Kabuhanga, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Rusura mu Mudugudu wa Kambonyi.
Byamenyekanye ku mugoroba w’ejo hashize tariki, 10/03/2023, mu masaha ya saa 20h15.
Amasasu abiri yarashe uwitwa Kabange Nepo w’imyaka 17, akaba ari umuturage wa Congo utuye, Nyiragongo-Buhumba-Cyegera, na Biryamunsi Valentin na we w’imyaka 17 utuye muri kariya gace.
Mbere yo kubarasaho barenze m 5 z’umupaka, ngo abari ku burinzi babanje kubahagarika abanda barangay.
Umwe isasu ryamufashe mu mugongo, undi akaboko.
Kabange Nepo yahise ajyanwa kuvurirwa ku Bitaro bikuru bya Gisenyi, naho Biryamunsi Valentin ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugeshi.
Mayor w’Akarere ka Rubavu, Ildephonse Kambogo, yabwiye UMUSEKE ko ayo makuru yayumvuse, ariko ko akigerageza kumenya neza ibyabaye.
Kambogo yadutangarije ko ku baturage bo mu Rwanda ubutumwa babuzi ko bitemewe kwambuka umupaka, banyuze mu nzira zitemewe.
- Advertisement -
Ntabwo UMUSEKE wabashije kuvugana n’umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda kugeza ubu.
Imipaka ihuza u Rwanda na Congo irarinzwe cyane, mu gihe ibihugu byombi bitabanye neza muri iki gihe. Hari hashize igihe gito umusirikare wa Congo winjiye ku butaka bw’u Rwanda yasinze, arashwe n’abasirikare b’u Rwanda arapfa.
UMUSEKE.RW