Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amahanga

Ingabo zidasanzwe za Angola zahawe misiyo yananiye abandi muri Congo

Yanditswe na: NDEKEZI Johnson
2023/03/11 7:56 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Igihugu cya Angola cyatangaje ko kigiye kohereza umutwe w’abasirikare kabuhariwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo nyuma yo kwijujuta kw’abanyecongo bavuga ko Ingabo za EAC zigenda biguru ntege mu guhosha intambara hagati ya M23 n’ingabo za Leta.

Ingabo za Angola zigiye kwinjira muri Congo

Intego nyamukuru y’uyu mutwe w’ingabo za Angola ugiye koherezwa muri RD Congo ngo ni ugushaka umutekano mu bice inyeshyamba za M23 zigaruriye.

Uyu mutwe kandi ngo uzaba ufite inshingano zo kurinda abagize itsinda rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano hagati y’impande zihanganye.

Kohereza izi ngabo muri Congo ngo ni mu rwego rwo kubahiriza ibyemezo byafashwe n’inama zitandukanye ku bijyanye n’amahoro n’umutekano muri RD Congo, hakurikijwe inshingano z’ubuhuza mu masezerano ya Luanda.

Kwamamaza

Izi ngabo zisanze izindi mbaraga ku butaka bwa RD Congo 21.000 ba MONUSCO, amagana y’Abagande, Abacanshuro b’Abarusiya, Abarundi, Abanyakenya na Sudani y’Amajyepfo binjiye mu gufasha Congo guhagarika umutwe wa M23.

Abanyecongo basaba ubutegetsi bwabo kubaka igisirikare gihamye kuko umutekano wabo utazashingira ku bihugu by’amahanga bigira akaboko mu guhungabanya umutekano no gusahura imitungo ya Congo.

Amakuru avuga ko Perezida Tshisekedi ahanze amaso ibihugu bya SADC nyuma yo gusanga EAC imusaba kuganira byimbitse n’umutwe wa M23 ibintu adakozwa na busa.

Hategerejwe ko Inteko Ishingamategeko ya Angola yemeza kohereza izi ngabo muri Congo maze zikajya kwesurana byeruye n’umutwe wa M23.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Abanye-Congo 2 barashweho ubwo bambukaga umupaka mu buryo butemewe

Inkuru ikurikira

Gen Muhoozi yasabye gusinya amasezerano akomeye hagati y’u Rwanda na Uganda

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
M23 si umutwe w’ibyihebe, barwanira uburenganzira bwabo – Gen Muhoozi

Gen Muhoozi agiye gusezera igisirikare – Arajya he?

2023/03/27 3:41 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Inkuru ikurikira
Gen Muhoozi yasabye gusinya amasezerano akomeye hagati y’u Rwanda na Uganda

Gen Muhoozi yasabye gusinya amasezerano akomeye hagati y'u Rwanda na Uganda

Ibitekerezo 2

  1. Bombe says:
    shize

    Cyisecyedi ashobora ntabwo azi ibyo arimo: Angola arayigoye pee.
    Ubwo se ANGOLA izakora nka MONUSCO, EAC ,, izarwanya FARDC cg izarwanya M23?

  2. Poto poto says:
    shize

    Haryango ingabozabagade izozo zihorere ibyazo birazwi, ahubwokonunva ngo UPDF na RDF bagiyegukorerahamwe mubyagisirikare izirikurwanya ADF hamwe na FARDC zozizajamuruheruhande.

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010