Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), rwategetse abafite amabagiro kudatanga inyama zitamaze amasaha 24 mu cyuma gikonjesha (Frigo).

Uru rwego ruvuga ko iyi myanzuro itangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe, 2023.
Ibi ngo ni mu rwego rwo kugira ngo abaturage bahabwe inyama zujuje ubuziranenge.
Umukozi ushinzwe kwandika no gutanga impushya ku bikorwa by’ubucuruzi bigengwa na RICA, Gaspard Simbarikure, avuga ko biri mu nshingano z’iki kigo, gusa ko binafasha kwica virusi ziba mu nyama zishobora gutera uburwayi.
Yagize ati “Uretse kuba ari amabwiriza yo kubanza gukonjesha inyama amasaha 24, hari n’ibyiza byo kurya inyama zakonjeshejwe kuko mu rwego rwo gukomeza guhashya indwara y’ubuganga, FAO yatanze umurongo ivuga ko iyo inyama zimaze amasaha 24 mu bukonje byica virusi itera iyo ndwara.”
Urubuga rwa Kaminuza yitwa Illinois extension yo muri Amerika (University of Illinois extension) rusobanura ko inyama zikomoka ku nyamaswa zifitemo udukoko twa bacteria dushobora gutera indwara.
Ruvuga kandi ko ari ingenzi cyane kubika inyama muri frigo kuko bifasha gutuma twa dukoko dupfa.
Ni byiza kubika inyama muri frigo ifite ubukonje buri hagati ya 34° na 40°F.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW
Ibi ni byo rwose. Ahubwo bari batinze. Ahandi hase ni ko bigenda.
UBUSE NKOMUCYARO HATABA FIRIGO TUZABIGENZA GUTE
Bakome urushyo bakoma n’ingasire kuko ubanza bibagiwe ibura ry’umuriro rya hato na hato . Iyaba baduhaga n’ibipimo byerekaba impuzandengo y’amasaha umuturage atuga umuriro ku munsi n’aho twavuga ko warageze kugira ngo tumenye niba Koko n’iyo izo firigo zagurwa zakemura ikibazo kuko cg ziraba ari zo gushyira mu mihigo y’abayobozi gusa.