Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Amabagiro yabujijwe gucuruza inyama zitabitse muri frigo amasaha 24

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/03/14 1:08 PM
A A
3
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa no kurengera Umuguzi (RICA), rwategetse abafite amabagiro kudatanga inyama zitamaze amasaha 24 mu cyuma gikonjesha (Frigo).

Ababaga amatungo basabwe gucuruza inyama zabanje kujya muri firigo

Uru rwego ruvuga ko iyi myanzuro itangira gukurikizwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe, 2023.

Ibi ngo ni mu rwego rwo kugira ngo abaturage bahabwe inyama zujuje ubuziranenge.

Umukozi ushinzwe kwandika no gutanga impushya ku bikorwa by’ubucuruzi bigengwa na RICA, Gaspard Simbarikure, avuga ko biri mu nshingano z’iki kigo, gusa ko binafasha kwica virusi ziba mu nyama zishobora gutera uburwayi.

Kwamamaza

Yagize ati “Uretse kuba ari amabwiriza yo kubanza gukonjesha inyama amasaha 24, hari n’ibyiza byo kurya inyama zakonjeshejwe kuko mu rwego rwo gukomeza guhashya indwara y’ubuganga, FAO yatanze umurongo ivuga ko iyo inyama zimaze amasaha 24 mu bukonje byica virusi itera iyo ndwara.”

Urubuga rwa Kaminuza yitwa Illinois extension yo muri Amerika (University of Illinois extension) rusobanura ko inyama zikomoka ku nyamaswa zifitemo udukoko twa bacteria dushobora gutera indwara.

Ruvuga kandi ko ari ingenzi cyane kubika inyama muri frigo kuko bifasha gutuma twa dukoko dupfa.

Ni byiza kubika inyama muri frigo ifite ubukonje buri hagati ya 34° na 40°F.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Imbaraga z’umurengera zagaruye Mudahemuka Clovis muri Gisagara

Inkuru ikurikira

Perezida Kagame arashimirwa kwita ku buzima muri Africa

Izo bjyanyeInkuru

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

2023/03/25 7:26 PM
Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

2023/03/25 5:17 PM
Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

2023/03/25 4:38 PM
Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

2023/03/25 2:40 PM
 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

2023/03/25 2:13 PM
Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

2023/03/25 1:10 PM
Inkuru ikurikira
Perezida Kagame arashimirwa kwita ku buzima muri Africa

Perezida Kagame arashimirwa kwita ku buzima muri Africa

Ibitekerezo 3

  1. BDTZAR says:
    shize

    Ibi ni byo rwose. Ahubwo bari batinze. Ahandi hase ni ko bigenda.

    Reply
  2. ALPHONSE says:
    shize

    UBUSE NKOMUCYARO HATABA FIRIGO TUZABIGENZA GUTE

    Reply
  3. muhwituzi says:
    shize

    Bakome urushyo bakoma n’ingasire kuko ubanza bibagiwe ibura ry’umuriro rya hato na hato . Iyaba baduhaga n’ibipimo byerekaba impuzandengo y’amasaha umuturage atuga umuriro ku munsi n’aho twavuga ko warageze kugira ngo tumenye niba Koko n’iyo izo firigo zagurwa zakemura ikibazo kuko cg ziraba ari zo gushyira mu mihigo y’abayobozi gusa.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

2023/03/25 7:26 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010