Amavubi yanganyije na Bénin, haza imibare ya muntsindire

Mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2024 kizabera muri Côte d’Ivoire, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yaguye miswi na Bénin zinganya igitego 1-1.

Ni umukino wabanje kuvugwaho byinshi birimo kuwuhindura inshuro zigera kuri ebyiri, umukino uvanwa i Huye uzanwa kuri Kigali Péle Stadium.

Saa Cyenda z’amanywa, umusifuzi Omar Ortan ukomoka muri Somalia, yari atangije umukino.

Buri kipe yari ku gitutu cyo kubona aya manota, cyane ko u Rwanda ari urwa Gatatu mu itsinda, mu gihe Bénin ari iya Kane.

Umukino ugitangira, Kagere Meddie yagerageje ishoti rikomeye ku mupira yari ahawe na Manzi Thierry ariko unyura hanze y’izamu.

Ku munota wa 17 Rafaël York yahushije penaliti ni nyuma y’uko Cedric Yannick akoreye umupira mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 20, Ntwari Fiacre yarokoye ikipe nyuma yo gukuramo umupira ukomeye w’umuterekano wari utewe na Ishola Junior.

Muhozi Fred yagerageje ishoti ariko umunyezamu arawufata. Amakipe yagiye kuruhuka ari 0-0.

- Advertisement -

Amavubi yatangiye igice cya kabiri akora impinduka, Rubanguka Steve yahaye umwanya Djihad Bizimana.

U Rwanda rwaje gutsindwa igitego ku munota wa 58 ku burangare bw’ubwugarizi maze Joel Harold ashyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 65 Carlos Alós Ferrer yakoze impinduka 2, Serumogo Ali na Rafael York bavuyemo hinjiramo Omborenga Fitina na Bizimana Yannick.

Ku munota wa 70 Amavubi yaje kwishyura iki gitego gitsinzwe na Manzi Thierry n’umutwe, ni ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Muhire Kevin maze Meddie Kagere awuha Manzi n’umutwe ahita ashyira mu izamu.

Ku munota wa 78, Ally Niyonzima yasimbuye Muhozi Fred.

Mugisha Gilbert yagerageje ishoti rikomeye ku munota wa 82 ariko umunyezamu awushyira muri koruneri. Umukino warangiye ari 1-1.

Mu itsinda L Senegal yamaze kubona itike ni iya mbere n’amanota 12, Mozambique ifite amanota ane, Amavubi atatu n’aho Bénin ikagira abiri.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi:

U Rwanda XI: Ntwari Fiacre, Serumogo Ally, Imanishimwe Emmanuel, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange, Rubanguka Steve, Muhire Kevin, Rafaël York, Muhozi Fred, Mugisha Gilbert na Kagere Meddie.

Bénin XI: Saturnin Allagbe, Youssouf Amouda Assogba, Abdou Kaled Akiola Adenon (C), Cédric Yannick Senami Hountondj, Mattéo Alrich Ahlinvi, Aiyegun Tosin, Enagnon David Kiki, Ishola Junior Olaïtan, Francisco Dodo Abdel Dodji Dokou na Jodel Harold Oluwafen Dossou.

UMUSEKE.RW