Biciye ku mutoza mukuru w’ikipe y’Ingabo, Ben Moussa, iyi kipe yemeje ko yamaze gutandukana na Pablo Morchon wari umutoza ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi.
Mu kwezi gushize ni bwo hamenyekanye amakuru yavugaga ko umutoza ukomoka muri Argentine, Pablo Morchon wongereraga imbaraga abakinnyi ba APR FC, atari mu Rwanda.
Ubuyobozi bw’iyi kipe bwahise busohora Itangazo bwageneye abanyamakuru, busobanura impamvu uyu mutoza yagiye kandi ko yahawe uruhushya n’ubuyobozi kugira ngo ajya kongera ubumenyi mu gihugu cya Éspagne nk’uko babikoze ku bandi bakozi b’iyi kipe.
N’ubwo ibi byose byavuzwe, hari andi makuru yavugaga ko Pablo Morchon atazagaruka kandi yagiye bisabwe na Ben Moussa utoza iyi kipe nk’umutoza mukuru.
Aganira n’abanyamakuru, umutoza mukuru wa APR FC, yemeje ko uyu munya-Argentine yatandukanye n’ikipe kandi atazagaruka, anavuga ko nta ruhare na rumwe yabigizemo.
Ati “Pablo yagize ibibazo by’umuryango. Yansabye kugenda mu byumweru bibiri. Nifuzaga ko twagumana ariko ibibazo by’umuryango ni byo bibanza. Anafite amahugurwa muri Éspagne. Ni amahugurwa atasiba gukora.”
Yongeyeho ati “Ubuyobozi bwumvise impamvu z’umuryango we. Baramwumvise baramureka aragenda. Sinigeze na rimwe nsaba ubuyobozi ko bwakwirukana Pablo. Njye mbanye neza na Pablo. Ibindi ni amakuru atari ukuri.”
Uyu mutoza yakomeje avuga ko Jamel Eddine Neffati ari we mutoza wasigaranye inshingano za Pablo ariko akaba ari nawe wungirije.
UMUSEKE.RW