AS Kigali y’abagore iratura imibi

Abakinnyi ndetse n’abatoza b’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, bari mu byishimo nyuma yo guhabwa imishahara bari bafitiwe n’iyi kipe.

Abakinnyi ba AS Kigali WFC bari kumwenyura nyuma yo guhembwa amezi atanu

Nyuma y’igihe kirekire batazi uko umushahara usa, abakinnyi ba AS Kigali WFC bamaze gukorwa mu ntoki n’ubuyobozi.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko abakinnyi n’abatoza b’iyi kipe, bahembwe imishahara y’amezi atanu bari bafitiwe.

Gusa ntabwo bigeze bahabwa uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze, ariko byibura bishimiye ko bahawe imishahara ya bo yose.

Umwe yabwiye UMUSEKE ko bari gutura imibi nyuma yo guhembwa amafaranga bari bafitiwe.

Ati “Sadi mu by’ukuri sinzi uko nabivuga. Twari dukumbuye amafaranga pe. Mbese turi gutura imibi wa mugani w’abanyamakuru.”

Iyi kipe yari iherutse gutererwa mpaga ku kibuga yakiriraho cyo ku Mumena, nyuma y’uko abakinnyi bari banze kuza mu kazi batarahembwa.

Ubuyobozi bwa AS Kigali WFC bwahembye abakinnyi n’abatoza

UMUSEKE.RW