AS Kigali y’abagore yambuye abayikiniye bakajya muri Rayon

Abakinnyi batatu bahoze muri AS Kigali Women Football Club, bimwe amafaranga y’uduhimbazamusyi tw’imikino batsinze ubwo bari bakiyikinira.

Mukantaganira na Jeannette bari mu bimwe amafaranga bakoreye muri AS Kigali WFC

Hashize iminsi mu ikipe ya AS Kigali WFC irebererwa n’Umujyi wa Kigali, havugwamo ibibazo byo gutinda guhemba abakinnyi byanageze aho bahitamo guhagarika akazi mu gihe cyose batarahembwa.

Uretse abakinnyi b’iyi kipe bijejwe kwishyurwa mu minsi ya vuba, abayihozemo ariko bayivuyemo, bo babuze ayo bacira n’ayo bamira kuko Ubuyobozi bw’ikipe bwabimye imishahara bubafitiye.

Abakinnyi bayivuyemo bafitiwe imishahara y’amezi atatu n’uduhimbazamusyi tw’imikino irindwi batsinze. Aba barimo Mukantaganira Joselyne, Mukeshimana Jeannette na Dorothée.

Umwe muri aba yagize ati “Tubona baratwimye amafaranga yacu kandi twarayakoreye. Abahasigaye bamaze guhabwa amafaranga inshuro ebyiri ariko twe barayatwimye. Duhamagara Perezidante ntatwitabe, tukamwandikira ntadusubize. Imishahara twarayikoreye ntabwo ari iby’ubuntu turi kubasaba.”

UMUSEKE wifuje kumenya icyo ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali WFC ivuga kuri ibi bivugwa, ariko Twizeyeyezu Marie Josée uyobora ikipe ntiyigeze yitaba telefone ye igendanwa nk’ibisanzwe.

Ku mukino wa shampiyona wabanjirije uwo iyi kipe yatsinze Fatima WFC igitego 1-0, yari yaterewe mpaga ku kibuga cyayo kuko abakinnyi banze kuza gukina batarahembwa.

Mu minsi ishize abakinnyi bahawe amafaranga make angana n’ibihumbi 70 Frw, bizezwa ko iki cyumweru kizarangira bahawe umushahara w’amezi abiri muri atanu baberewemo.

Gusa n’ubwo ibi byose bivugwa muri iyi kipe, ni yo ya mbere ku rutonde rwa shampiyona, igakurikirwa na Inyemera WFC na yo rufunga babiri.

- Advertisement -
Dorothée yari mu beza iyi kipe yagenderagaho ariko yimwe imishahara yakoreye

UMUSEKE.RW