Aya makuru ni ingenzi kuri wowe! Sobanukirwa byimbitse Kanseri, ibimenyetso n’inama zagufasha kuyirinda

Inyandiko yanditswe na: NDWANIYE Yvan

Kanseri (Cancer) ni indwara iterwa no gukura nabi mu buryo budasanzwe k’uturemangingo, hanyuma akenshi bigatera ikibyimba cy’umubiri mu gice runaka. Iyi ndwara ikomeje guhangayikisha isi muri rusange bitewe n’umubare munini w’abantu ihitana.

Kanseri ishobora gufata ibice bitandukanye by’umubiri w’umuntu

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi (OMS/WHO) rigaragaza ko Kanseri iri ku mwanya wa kabiri mu guhitana abantu ku isi.

Ubushakashatsi bwakozwe na OMS/WHO bugaragaza ko mu Rwanda mu mwaka wa 2018 abantu bagera ku 7,662 bapfuye bazize Kanseri, harimo ab’igitsina gabo 3,356 n’ab’igitsina gore 4,306.

Ku bijyanye n’ibimenyestso by’iyi ndwara, abaganga bagaragaza ko bigoye kubimeya hakiri kare itarazamuka, kuko ibimenyesto bigaragara akenshi ubu burwayi bwazamutse, ariko hari ibimenyetso bikunze kugaragara ku bantu barwaye Kanseri.

Harimo nko kugira ikibyimba ku gice runaka cy’umubiri, gutakaza ibiro cyane, kwaka umuriro, kugira intege nke no kubura ubushake bwo gufata amafunguro.

Ku bagabo Kanseri bakunze kurwara ni iya Prostate, iyi kanseri ku kigero cyo hejuru abayirwara ni abagabo bafite kuva ku myaka 45 no kuzamura.

Bimwe mu bimenyetso bw’iyi Kanseri harimo kwihagarika (Kunyara) kenshi kandi ukihagarika bigoranye usunika, ukihagarika ibice bice ndetse no kubabara amagufwa yo mu gice cyo hasi.

Ku rundi ruhande kanseri zikunze kurwara ab’igitsina gore, harimo Kanseri y’inkondo y’umura na kanseri y’ibere.

- Advertisement -

Ibimenyetso bya Kanseri y’inkondo y’umura birimo kubabara mu gihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina no kuzana amaraso atari mu gihe cy’ukwezi k’umugore, naho bimwe mu bimenyetso bya kanseri y’ibere harimo kugira akabyimba mu ibere, imoko irakururuka, amaraso avanze n’amazi biva mu moko, ububabare no kugira amasazi mu kwaha.

Kanseri y’ibere ishobora gufata n’abagabo ariko ku kigero cyo hasi.

 

Inama zitangwa n’abaganga zatuma wirinda Kanseri harimo:

  1. Kwivuza hakiri kare: Abaganga bagaragaza ko iyo umuntu agannye muganga hakiri kare akamusuzuma, indwara ishobora kugaragara itaragera ku rwego rwo hejuru, cyangwa bakaba babona ko umuntu afite ibyago byo kuyirwara, iyo kanseri igaragaye hakiri kare iravurwa igakira.
  2. Kwirinda kunywa itabi: Bitewe n’ikinyabutabire cya nikotine (nicotine) kiba mu itabi, abaganga bagaragaza ko iki kinyabutabire kiri mu bitera indwara ya kanseri, bakaba bagira abantu inama yo kureka kunywa itabi.
  3. Kugana abaganga: Nkuko abaganga babigaragaza, kanseri ishobora guterwa n’ikigero cy’imyaka yo hejuru umuntu agenda ajyamo, batugira inama zo kujya umuntu agana abaganga akisuzumisha, cyane ku bagabo bageze mu kigero cy’imyaka kuva kuri 45 kuzamura no kuva ku myaka 30 kuzamura ku gitsina gore, bongera kutugira inama yo kugana abaganga iyo wumva cyangwa ubona hari ahantu mu mubiri wawe ufite ikibyimba cyangwa akabyimba gato.
  4. Kumenya amateka y’umuryango wawe: Abaganga bagaragaza ko kanseri ari indwara y’uruhererekane mu muryango, bagira buri wese inama yo kumenya ko hari bamwe bo mu muryango we barwaye iyi ndwara, ibi ntibigomba kurangirira ku babyeyi b’umuntu gusa ni byiza gukomeza kugera ku bisekuru, kuko aya makuru afasha abaganga kumenya uko bagukorera ibizamini igihe wagiye kwisuzumisha, bivuze ko igihe cyo kugana kwa muganga umuntu asabwe kujyayo afite aya makuru.
  5. Kwirinda ibinyabutabire n’imirasire: Imwe mu mirimo abantu bakora ishobora kuba yagira uruhare mu kurwara kanseri nyuma y’igihe runaka, urugero abakora mu nganda, mu bikorwa byo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro, muri iyi mirimo yo gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro ujya usangamo ibinyabutabire nka copper (cuivre) ndetse hari n’aho ushobora gusanga ikinyabutabire cya uranium, ibi binyabutabire bishobora gutera iyi ndwara bitewe n’igihe kinini umukozi amaze akora muri ibi bikorwa. Abakoresha barasabwa gushaka uko abakozi barindwa ndetse n’ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwakoreshwa bugamije kurinda abakozi.

Dushingiye ku nama z’abaganga, n’ibyo ubundi bushakashatsi n’ibyegeranyo bigaragaza, abantu ntibakwiye kujya kwa muganga ari uko gusa bagaragaje ibimenyetso, kuko iyi ndwara ya Kanseri igaragaza ibimenyetso ari uko yamaze kuzamuka, batugira inama yo kwisuzumisha hakiri kare kuko nk’uko twabibonye indwara ya Kanseri iyo yagaragaye kare ivurwa igakira.

Batugira inama muri rusange yo kugira umuco wo gukoresha isuzuma ry’umubiri wacu (General checkup) byibura rimwe mu mwaka. Abaganga bagaragaza kandi ko abagize ibyago byo kurwara Kanseri hari imiti bahabwa bakaba baramba igihe kirekire.

Abaganga banagaragaza ko hari na Kanseri yamaze kubonerwa urukingo, iyo ni Kanseri y’inkondo y’umura (Cervical Cancer).

Mu Rwanda uru rukingo ruhabwa abakobwa bari munsi y’imyaka 12.

Watanga igitekerezo kuri iyi nyandiko. E-mail ni: ubumenyibutandukanye2022@gmail.com

Inyandiko n’imbuga wakwisomera zakoreshejwe hategurwa iyi nyandiko:

https://www.moh.gov.rw/

https://www.rbc.gov.rw/fileadmin/user_upload/result/Rwanda_NCCP_Final_Signed.pdf

https://gco.iarc.fr/

https://www.elekta.com/

UMUSEKE.RW