Bamwe mu bagore bacuruzaga magendu biyemeje kubireka

Bamwe mu bagore bacuruzaga ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka, bavuze uburyo  bajyaga bahohoterwa muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo n’uko bashakaga kunyereza umusoro.

Abayobozi bahuguye abagore gukora ubucuruzi mu buryo bwemewe

Ibi babitangaje ubwo ku wa Kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023, hasozwaga icyiciro cya mbere cy’umushinga “Mupaka Shamba letu” ugamije gufasha abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka.

Ni umushinga umaze imyaka ine, ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga  uharanira amahoro , International Alert ku nkunga ya Ambasade ya Sweden n’ikigo cy’abasuwisi Gishinzwe iterambere (SDC).

Uyu mushinga ufasha abakora ubucuruzi ku mupaka wa Rusizi-RDC, Rubavu-RDC n’Akanyaru -Burundi.

Ugiriwabo Xaverine  wo mu Karere ka Rubavu, ahagaririye koperative ikora ubudozi n’ubukorikori igizwe n’abagore 28 n’umugabo.

Uyu avuga ko akura ibitambaro iGoma muri RDCongo , barangiza kubidodamo imyenda bakabisubizayo.

Aganira n’umunyamakuru w’UMUSEKE, yavuze ko yahoze akora ubucuruzi bwa magendu buzwi nk’ubucoracora, ariko ko yahuriyemo n’ibibazo byinshi .

Yagize ati “Twari abantu duhora turwana na Leta, umuntu yagufata yagusaba amafaranga kubera igitutu agushyizeho ukaba wamwishyura amafaranga menshi kandi bya bintu utazayakuramo.”

- Advertisement -

Akomeza ati “Hari igihe wahuraga n’umusirikare w’umukongomani na ya ruswa akayanga, akagusaba iy’igitsina.

Iyo twabaga twaciye mu mazi, hari  ukuntu twacoraga, wabaga wiziritseho ibintu bakagira ngo uri koga kandi uri kwambutsa bya bintu, washoboraga kuhasiga ubuzima, n’ubuyobozi ntibwatubonaga neza.”

Uyu mugore avuga ko kuri ubu baretse ubucoracora, basigaye bakora mu buryo buzwi.

Ati “Ariko ubu dufite aho dukorera hazwi, tugasora, tukinjiza amafaranga yubaka umuhanda, abana bacu bakiga neza.”

Akomeza ati “Aho tugeza ubu harashimishije kuko ubu turi abagore bitekerereza, tugatekerereza n’umuryango, tugashaka uburyo tubonamo amafaranga dukoresheje imbaraga zacu, kandi tukabicisha mu mucyo.”

Ugiriwabo avuga ko umushinga Mupaka Shamba letu wabateye inkunga ya miliyoni 3.4Frw kandi bayibyaje umusaruro bagura imashini.

Avuga ko bamaze gusobanukirwa n’amategeko abarengera ndetse ko  kuri ubu mbere yo kwambutsa ikintu abanza akamenya niba gisoreshwa n’uko gisora.

Ibi abihuriyeho na Mukabutera Dorcas wahoze acuruza mu buryo butemewe amafi. Akorera ubucuruzi bwe ku mupaka wa Kamanyora na Ruhwa.

Nawe avuga uburyo mu bucoracora yajyaga ahura n’ibibazo ati “Umunsi umwe nigeze guca mu mazi nambuka umugezi wa Ruhwa, uva i Burundi, nacuruzaga amafi bita imikeke, Ruhwa irantwara, abantu bari hakurya baba ari bo bandohora, ariko byari bikomeye. Twajyaga tujya gucuruza muri Congo bakatwambura, bakadukubita, ntaho tubariza.”

Akomeza ati “Iyo twajyaga muri Congo wahuraga n’umwana akagusoresha, wahura n’umugore akagusoresha, wakwihagararaho bakagukubita.”

Akomeza avuga ko nyuma yo guhura n’ibibazo byinshi, umushinga wa Mupaka Shamba letu yabafashije kwishyira hamwe, barahugurwa, bigishwa uburyo  ibicuruzwa bisorerwa b’uko bisora, n’uko bakwikorera ubuvugizi, baratinyuka.

Kuri ubu acuruza kawunga n’ubunyobwa akabyambutsa umupaka mu buryo bwemewe.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri International Alert ishami ry’uRwanda, Barihuta Pacifique, avuga ko bigishije abo bagore akamaro k’imisoro n’amategeko agenga imipaka.

Ati “Ni uko twakoze  amahugurwa ku bayobozi, ku bagore kuko wasangaga hari amakimbirane hagati y’abayobozi bakora ku mupaka n’abo bagore. Ntibari bazi uburyo bacuruzamo, uburenganzira bwabo, amategeko abagenga, ko bashobora gusora kandi bakabikora mu mucyo, ubu babanye neza kandi mu mutekano.”

Avuga ku bagihoterwa muri Congo kandi bakora mu buryo bwemewe , hashyizwe amahuriro hagati y’ibihugu byombi ku buryo iyo hagize uhohoterwa aryitabaza kandi Ibibazo bihari bigakemuka.

Umushinga Mupaka Shamba letu wakoranye n’abagore bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka basaga 1200 bibumbiye mu makoperative 21, n’amatsinda yo kubitsa no kugurizanya 48 bakaba baratewe inkunga ibafasha guhanga imishinga.

Hasojwe icyiciro cya mbere cy’umushinga Mupaka Shamba letu

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW