Ferwafa igiye kwinjiza abakozi bane

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, rigiye gutanga akazi ku bakozi bane basimbura abagiye n’abahinduriwe inshingano.

Ubuyobozi bwa FERWAFA bugiye guha akazi abakozi bane

N’ubwo Ferwafa itarasohora Itangazo ribisobanura, ariko iri shyirahamwe rigiye guha akazi abakozi bane mu gihe cya vuba.

Abakozi bagomba kwinjira muri aka kazi, ni Ushinzwe Abakozi [Human Resource], Ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’Abagore usimbura Hadidja wasezeye, Umujyanama mu by’Amatageko usimbura Jules Karangwa wagizwe Komiseri Ushinzwe amarushanwa n’uzajya yakira abantu [Receptionist].

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko muri uku kwezi cyangwa mu gutaha, aba bakozi bazaba barakoze ibizami by’akazi.

UMUSEKE.RW