Ferwafa na Rayon Sports bongeye kujya mu mitsi

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru [Ferwafa] n’Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bongeye gutandukanya imvugo ku byemezo bijyanye n’umukino w’Igikombe cy’Amahoro iyi kipe yagombaga gukina n’Intare FC.

Ferwafa yongeye kumvana imitsi na Rayon Sports

Ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023, hari hateganyijwe umukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro wagombaga guhuza Rayon Sports n’Intare FC. Uyu mukino wagombaga kubera kuri Stade ya Bugesera Saa Sita n’igice z’amanywa [12h30].

Mu buryo butunguranye, uyu mukino ntiwabaye nyamara amakipe yombi yari yiteguye gukina. Yari inshuro ya Kabiri uyu mukino wimuwe nyuma yo kuba wari kubera kuri Stade ya Muhanga ariko ukujyanwa i Bugesera.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Perezida wa Rayon Sports, Rtd Uwayezu Jean Fidèle yavuze ko nk’ikipe nkuru barambiwe icyo bise akajagari karimo kudakurikiza amategeko.

Uyu muyobozi yavuze ko akomeza kwibaza niba ibyemezo Ferwafa ifata ari yo koko ibifata cyangwa niba hari urundi rwego rubigiramo uruhare kuko hakomeje kugaragaramo kwivuguruza kenshi mu byemezo bifatwa.

Ati “Niba bashaka tubanze twicare umwaka nta mikino, nta shampiyona ariko tubanze dushyire ibintu ku murongo.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko isubikwa ry’uyu mukino ryarimo ibisa nko guhimana, ndetse ababikoze bashobora kuba bari bagamije ko iyi kipe itsindwa n’Intare FC na AS Kigali muri shampiyona.

Ati “Wagira ngo uwabikoze yagiraga ngo imikino yose [uwa Intare FC n’uwa AS Kigali] tuyitakaze. Ese ibyemezo ufata ni wowe ubyifatira cyangwa hari undi ubigufatira?”

Aha ni ho yahereye avuga ko umupira w’amaguru mu Rwanda, ukomeje kugana mu mpanga kuko abawureberera bakomeje gukora ibinyuranyije n’amategeko kandi bigakorwa nkana.

- Advertisement -

Ati “Ntabwo nza kukubwira ngo ni naka. Baravuga ngo aho kwica gitera wakwica ikibimutera. Ikibazo dufite ntabwo ari umuntu runaka, ni umupira uri gupfa. Ntabwo turi hano ngo dushinjanye. Sinshaka kuvuga runaka.”

Rtd Uwayezu yakomeje avuga ko aho kugira ngo akomeze kuba mu bintu bitagendera ku matageko, yahitamo inzira yo kugenda akarekura ubuyobozi bwa Rayon Sports bugafatwa n’abandi bazaba biteguye guhonyora amategeko.

Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, Muhire Henry, aganira n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itanganzamakuru [RBA], yavuze ko ibyemezo iri shyirahamwe ryafashe byo kwimura umukino wa Rayon Sports, byose byakurikije amategeko n’ubwo atabihurizaho na benshi bihebeye iyi kipe.

N’ubwo mu byatumye umukino wa Rayon Sports n’Intare FC wimurwa harimo ko bateganyaga ko mu gihe banganya hakinwa imikino iminota 30 y’inyongera, nyamara amategeko agenga irushanwa ry’Igikombe cy’Amahoro avuga ko mu gihe amakipe yanganya mu minota 90 hahita hitabazwa penaliti.

Ibi rero bisa nko kwivuguruza kwa Ferwafa, cyane ko aya amategeko ari yo iyaha umugisha ikemeza ko ari yo akwiye gukurikizwa.

Iyi ni indi nshuro izi mpande zombi zongeye kugaragara zipima imitsi, nyuma y’uko ubwo Ferwafa yayoborwaga na Nzamwita Vincent, abayobozi ba yo bigeze kuvuga ko Stade ya Kigali idafite ubushobozi bwo kwakira abafana ibihumbi birindwi nyamara Rayon Sports ni yo yagombaga kwakira APR FC.

Ibi kandi biriyongera ku kuba mu 2018, uwari umukinnyi w’iyi kipe, Jonathan Rafael da Silva, yatinze guhabwa ibyangombwa mbere y’uko iyi kipe yari gukina na APR FC mu mukino wa shampiyona.

Uretse ibi kandi, iyi kipe yakomeje kugaragaza ko itishimira bimwe mu byemezo bya Ferwafa, cyane ko bo bavuga ko biba bidakurikije amategeko mu gihe abandi bahamya ko biba bikurikijwe amategeko.

Umwanzuro w’uku gukururana ukwiye kuba uwuhe?

Benshi mu bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda, bahamya ko icyitwa amategeko awugenga akomeje guhonyorwa uko iminsi yicuma.

Kimwe mu bisubizo byatuma urwikekwe rushira mu Banyamuryango ba Ferwafa na Komite Nyobozi y’iri shyirahamwe, ni ugukurikiza amategeko kuko kenshi guhangana kuzanwa no kutayakurikiza.

Rayon Sports yongeye kugaragara yipima mu mitsi na Ferwafa

UMUSEKE.RW