Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ryatangiye kuzenguruka Igihugu mu gikorwa kigamije gukundisha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru.
Iki gikorwa gifite insanganyamatsiko yitwa “FERWAFA Girls Grassroots Festival 2023′, byitezwe ko kizatuma umubare w’abakobwa bakina umupira mu Rwanda biyongera.
Cyatangiriye mu Karere ka Ngoma ku wa Gatandatu tariki 25 Werurwe 2023, kiyobowe na Komiseri Ushinzwe umupira w’abagore muri Ferwafa, Tumutoneshe Diane, Visi Perezida wa Ferwafa, Habyarimana Marcel n’abatoza b’amarerero y’umupira w’amaguru muri aka Karere.
Muri aka Karere habereye imikino yahuje abana 80 b’abakobwa bari hagati y’imyaka icyenda na 12 ndetse Ferwafa ibasigira imipira yo gukina.
Tumutoneshe Diane, yavuze ko ari igikorwa kigiye kuzenguruka Igihugu cyose, kandi nka Ferwafa bizeye ko hazavamo umusaruro mwiza.
Mu Rwanda haracyagaragara ababyeyi batumva uburyo umwana w’umukobwa yakina ruhago, ariko ni imyumvire igenda icika uko iminsi yicuma.
UMUSEKE.RW