Gisagara: Umugore n’umukobwa we bakurikiranyweho ubwicanyi

Umugore wo mu karere ka Gisagara arakekwaho kwica umugabo we afatanyije n’umwana wabo w’umukobwa.

Amapingu

Byabereye mu mudugudu wa Ryabamenangiga, mu kagari ka Rwamiko, mu murenge wa Muganza mu karere ka Gisagara ahagana saa tatu z’ijoro.

Nyakwigendera yitwaga Nsabimana Jean Baptiste bikekwa ko yishwe n’umugore we ubwo yari atashye (nyakwigendera) ahanura umwana we w’umukobwa aho bari bicaye mu ruganiriro.

Umugore ngo yaje kuva mu cyumba, aramubwira ngo “uramuhanura nawe utihanuye”.

Bikimara kuba batangiye kurwana, umwana w’umukobwa afasha nyina maze umugore akubita igiti umugabo ahagana ku ijisho ry’ibumuso.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muganza, Kayinamura Jean Baptiste yabwiye UMUSEKE ko uriya muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane.

Ati “Nyakwigendera yaje gusohoka ahungira ku muturanyi ari naho yaguye.”

Yakomeje agira ati “Bapfuye amakimbirane ashingiye ku igare umugabo yagurishije batabigiyemo inama.”

UMUSEKE wamenye amakuru ko umugore n’umwana we w’umukobwa batawe muri yombi. Umurambo wajyanwe ku bitaro bya Kibirizi kugira ngo usuzumwe.

- Advertisement -

Ubuyobozi bwa hariya busaba abaturage kwiga umuco wo kudahutiraho, niba hari ikibazo kibaye mu muryango bakaganira hagati yabo cyangwa se bakamenyesha ubuyobozi bukabafasha ko gikemuka.

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Gisagara