Gufungura Paul Rusesabagina, “hatewe intambwe ikomeye mu biganiro”

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu mayeri menshi muri Kanama, 2020 akaba yari avuye i Dubai

Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’ikinyamakuru Semafor yatangaje ko hari ibiri gukorwa mu kuba u Rwanda rwavana mu nzira ikibazo cya Paul Rusesabagina, America yifuza ko arekurwa.

Paul Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda mu mayeri menshi muri Kanama, 2020 akaba yari avuye i Dubai

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Mbere  mu kiganiro n’umunyamakuru Steve Clemons, ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga yiga ku mutekano, Global Security Forum iri kubera i Doha muri Quatar.

Mu bihe bitandukanye ibihugu by’amahanga cyane ibyo mu Burengerazuba bw’Isi byakomeje gutitiriza bisaba ko Paul Rusesabagina arekurwa.

Icyakora u Rwanda rwo rwakomeje guhagarara mu murongo w’uko akwiye guhabwa ubutabera bukwiye ku wakoze ibyaha.

Umukuru w’igihugu agaruka ku busabe bw’ibyo buhugu, ngo Paul Rusesabagina wakatiwe n’inkiko afungurwe, yavuze ko hari ibiri gukorwa.

Yagize ati “Navuga ko hari akazi kari gukorwa kuri byo, ntabwo turi abantu bashaka gukwamira ahantu hamwe, nta gukora urundi rugendo rujya imbere, ku mpamvu iyo ari yo yose.”

Perezida Kagame yabwiye uriya munyamakuru ko bizwi mu mateka ko mu Rwanda habaye intambwe, hagerwa ku iterambere kubera ko “habayeho kubabarira ibitari bikwiye imbabazi, abantu bagize uruhare muri Jenoside, benshi barafungurwa.”

ibiri gukorwa ngo dukemure iki kibazo cya Rusesabagina.  Ntabwo turi ba bantu bashaka gukomeza ibintu ngo ntihabe hari igikorwa.”

Perezida Paul Kagame yakomeje agira ati “Ntitwibohera kuri ako kahise kacu, hari ibiganiro no kureba inzira zose zishoboka zakemura icyo kibazo, hatabayeho kurenga ku mahame remezo ajyanye n’icyo kibazo, ntekereza ko hazakomeza kugira ibindi bikorwa.”

- Advertisement -

Umunyamakuru Clemons yasabye Perezida Paul Kagame ko igihe hazagira ikindi gikorwa yazamubwira!

Muri Mata umwaka ushize urukiko rw’ubujurire rwahaye igifungo cy’imyaka 25 Paul Rusesabagina. Mbere yari yivanye mu rubanza rugitangira avuga ko atizeye kubona ubutabera buboneye.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW