Haby Peter n’umugore we bishimiwe mu ndirimbo ebyiri bashyize hanze -VIDEO

Umuhanzi Habiyakare Jean Pierre uzwi nka Haby Peter n’umugore we Niyomukesha Vanessa beretswe urukundo mu mbumbe y’indirimbo ebyiri zo kuramya no guhimbaza Imana bashyize hanze.

Haby Peter & Vanessa bashyize indirimbo ebyiri hanze

Uyu muryango washyize hanze indirimbo “Time Maker” na “Karuvari” wiyongereye mu zindi “Couples” zizwi mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana nka James&Daniella, Ben&Chance, Papi Clever&Dorcas n’abandi.

Mu ndirimbo “Karuvari” igizwe n’iminota ine n’amasegonda mirongo ine n’atatu, itangira n’amagambo avuga ko “Ndibuka umusozi w’igikundiro, Karuvari wamenetseho amaraso, Umwami wacu Yesu watubereye inshungu kubw’ayo maraso twarababariwe.”

Inyikirizo igira iti “Ayo maraso yamenetsei Karuvari yankuyeho ibyaha byari bindiho ampesha kwinjira ahera.”

Mu yitwa “Time Maker” bavuga ko bafite Imana ikomeye imenya gutera kw’umutima w’abayizera ko isaha yayo itajya ihinduka.

Izi Indirimbo zombi zasohokanye n’amashusho yishimiwe cyane n’abakunzi b’ibihangano byo kuramya no guhimbaza Imana.

Abazitanzeho ibitekerezo berekanye ko ari indirimbo nziza kandi zahembuye abafite umwuma mu buryo butandukanye.

Rutabingwa Eric Dadier ati “Wow!! mukomeze muduhe n’izindi muryango mwiza kandi murimo neza, Imana niyo time maker.”

Fidel Gatabazi ati “Igihe twari dutegereje kirageze, Imana ibahe umugisha muryango mwiza.”

- Advertisement -

Abandi basabiye uyu muryango kurindwa n’Imana n’Umwana wayo kugeza agarutse kujyana Itorero mu ijuru.

Haby Peter avuga ko yatangiye kuririmba akiri muto muri Korali zitandukanye nyuma aza kwiyemeza kuvuga ubutumwa bwiza bw’Imana abucishije mu ndirimbo zo kuyiramya.

Mu mwaka wa 2021 nibwo yakoze indirimbo ye ya mbere yise “Ziruta urubanza akurikizaho izirimo Ushimwe, Ntiyagusiga, Waranyibutse, Isezerano na Amamara.

Haby Peter & Vanessa bashyingiwe ku wa 1 Ukwakira 2022. Nyuma yo kurushinga batangiye gukorana umuziki.

Ati “Ubu tumaze gukorana indirimbo ebyiri arizo Time Maker na Karuvari ziri ku muyoboro wa youtube [Haby Peter Official] aho abakunzi b’indirimbo zo guhimbaza Imana bazisanga.

Aba bombi intego yabo ni Ukuvuga ubutumwa bwiza binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.

Indirimbo zabo mu buryo bw’amajwi zikorerwa muri Mystique Music kwa Producer M-Isla mu gihe amashusho atunganyirizwa muri Analiza Empire ikoreramo Director7/ Seven.

Reba hano indirimbo Karuvari na Time Maker za Haby Peter & Vanessa

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW