Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buvuga ko hakenewe Miliyoni zirenga 100 zo gukora iteme ribahuza n’Akarere ka Ruhango.
Ni iteme riherereye mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi wambuka ugana mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango.
Iri teme ryasenywe n’imvura iherutse kugwa mu Cyumweru gishize muri uku kwezi kwa Werurwe 2023.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Kamonyi Niyongira Uzziel avuga ko barimo gushaka Ingengo y’Imali ya miliyoni zirenga 100 yo kongera gusana iryo teme ribahuza n’Akarere ka Kamonyi.
Ati “Twamaze gukora inyigo yo kurisana ku bufatanye na RTDA igikenewe n’Ingengo y’Imali.”
Niyongira avuga ko iri teme rifitiye abaturage akamaro kanini kuko ariho imodoka nini zinyura zijya cyangwa ziva mu Karere ka Ruhango duhana imbibi.
Ati “Dufite ibiraro 47 byasenywe n’ibiza mu Karere hose, tumaze gusana 7 muri byo.”
Uyu Muyobozi yavuze ko hari andi mateme 2 barangije gusana mu minsi ishize harimo rimwe rya Bishenyi na Bahimba.
Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, buvuga ko nta bushobozi bw’amafaranga barabona bwo gusana amwe mu mateme aherutse gusenywa n’ibiza.
- Advertisement -
Ikiraro cya Mukunguri gihuza Kamonyi na Ruhango guherutse gusanwa bituma ubuhahirane bw’abatuye utu Turere bworoha.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi