Ibinezaneza by’abagore bakuye kirazira ku mirimo yitwaga iy’abagabo

Imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ikunze kwitabirwa n’abantu b’igitsina Gabo gusa, ariko byamaze kugaragara ko mu Rwanda, abagore baho batinyuka gukora n’imirimo ubusanzwe yitwaga iy’abagabo.

Batewe ishema n’akazi bakora

Abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bavuga ko gutinyuka kwinjirana mu kirombe n’abagabo babikesha gahunda ya Leta yo gushyira umugore ku ruhembe rw’iterambere.

Abakorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ruganda rwa Gamico Mining Company Ltd ruherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge babwiye UMUSEKE ko abagore bagomba gukangukira umurimo kuko ubushake aribwo bushobozi.

Babivuze ku munsi mpuzamahanga w’umugore wabaye ku wa 08 Werurwe 2023 wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire.”

Uwimana Grace Shakira usanzwe atuye mu Mudugudu wa Gisenga mu Kagali ka Kigali avuga ko kuba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bisaba gukoresha imbaraga ari kimwe mu bituma abagore batinya aka kazi.

Uyu mubyeyi w’abana batandatu arera wenyine avuga ko atarinjira muri aka kazi yakoraga ubucuruzi butemewe aho yirirwaga akwepana n’inzego z’umutekano, ubu ifaranga rye rizira ku gihe akabasha no kwizigamira.

Ati “Nkitangira aka kazi numvaga ntazahamara igihe kinini ariko ubu maze umwaka nkora ubuzima buraryoshye, abana bariga nkabona igitunga umuryango no kwishyura inzu.”

Nishimwe Theodosie nawe ukora muri GAMICO avuga ko yatinyutse yinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kuko ibyo basaza be bakora nawe abifitiye ubushobozi.

Ati “Byumwihariko nashishikariza abakobwa bagenzi banjye kwitinyuka bakumva ko ibyo basaza bacu bashoboye natwe tubishoye nk’uko Perezida wa Repubulika ajya avuga ngo abagore barashoboye.”

Nishimwe asaba abakobwa bagenzi be kwinjira mu gucukura no gutunganya amabuye y’agaciro kuko bigira uruhare mu iterambere ry’abo n’igihugu muri rusange.

- Advertisement -

Aline Providence Nkundibiza, Umuyobozi w’umuryango Rwanda Women In&And Mining Organization (WIAMO) avuga ko mbere umugore yahezwaga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bitewe n’umuco, agaragaza ko ubucukuzi bwari bwarahariwe abagabo kandi n’abagore bashoboye.

Avuga ko ubwo batangiraga ubuvugizi,  abagore mu bucukuzi bw’amabuye y’aaciro bari 4% none bakaba bageze kuri 11% ugereranyije n’abagabo.

Ati “Umubare ukaba ugenda uzamuka ndetse na Leta ikaba idushyigikiye, hakaba haragiyeho amategeko n’amabwiriza agenga umwuga w’ubucukuzi ku buryo hari imirongo ngenderwaho kugira ngo imbogamizi umugore ahura nazo mu bucukuzi ziveho.”

Avuga ko umunsi mpuzamahanga w’umugore ubafasha kwitekerezaho, bakishima, bakamenya aho bavuye n’icyerekezo cyaho bagana.

Imena Evode, Umuyobozi Wungirije wa Gamico Mining Company avuga ko uru ruganda mu bakozi 1368 abagera ku 13% ari abakobwa n’abagore bakora mu mirimo itandukanye.

Avuga ko bitari bimenyerewe ko mu Rwanda abakobwa n’abagore bakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ariko kubera ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda abagore n’abakobwa bahabwa imbaraga zo gukora muri byose.

Ati “Twishimira imirimo mukora, imbaraga, umuhate n’ubumenyi mushyira mu kazi kanyu ka buri munsi kuko twifuza ko mutera imbere.

Ku munsi mpuzamahanga w’umugore muri Gamico Mining Company Ltd hatashywe ku mugaragaro icyumba cy’umugore kigamije gufasha mu gihe umugore atunguwe n’imihango ari mu kazi.

Ni icyumba kirimo ibikoresho by’isuku n’ibitanda kizafasha umugore kudata umwanya ava mu kirombe ajya mu rugo mu gihe yatunguwe n’imihango cyangwa yagize ikindi kibazo.

Igitanda umugore aruhukiraho mu gihe yatunguwe n’imihango

Imena Evode, Umuyobozi Wungirije wa Gamico Mining Company Ltd avuga ko abagore batanga umusaruro ushimishije
Nishimwe Theodosie ahamagarira abakobwa kuyoboka ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Ubuyobozi bwa Gamico n’ubwa WIAMO

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW