Ingabo za Uganda zishe umwe mu bayobozi ba ADF

Ingabo za Uganda, UPDF zatangaje ko zishe umwe mu byihebe bikomeye byo mu mutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu mashyamba ya RD Congo.

Seka Wankaba yabarizwaga mu itsinda rya ADF riyoborwa na Mularo Seguja, yari umuhanga watojwe mu gutega ibisasu biturika.

Ingabo za Uganda zavuze ko uyu kabuhariwe mu mutwe w’iterabwoba wa ADF yiciwe mu kibaya cya Mwalika mu burasirazuba bwa RD Congo.

UPDF yongeyeho ko “Seka Wankaba wishwe ku wa 29 Werurwe 2023 ari umugande ukomoka mu bwoko bw’Abasoga.”

Kuva mu mwaka wa 2021 Ingabo za Uganda ziri i Beni no muri Ituri, mu rwego rwo gufatanya n’ingabo za Congo kurandura umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW