Inshuti igaragara mu byago, Prince Kid na Miss Elsa barasezeranye – AMAFOTO

Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid mu myidagaduro ategura irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko na Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017.

Urukundo rwatsinze ubu Prince Kid na Elsa bemeye kubana ubuziraherezo

Miss Elsa na Prince Kid bemeranyije kubana nk’umugore n’umugabo nyuma y’inkuru nyinshi zabavuzeho zirimo n’iyo kuba uyu mukobwa yarafunzwe, kugira ngo atabare Prince Kid wari ufunzwe.

Umuhango wo gusezerana kwabo wabereye mu murenge  wa Rusororo kuri uyu wa kane taliki ya 02 Werurwe 2023, bemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.

Kugeza ubu ntabwo aba bombi barerekana amafoto yabo ahamya ko basezeranye imbere y’amategeko kuko n’inshuti zabo n’abo mu muryango nta wigeze abasha kuba yasohora amafoto yerekana uko ibi birori byagenze.

Gusa umwe mu bitabiriye ibi birori yabwiye UMUSEKE ko gahunda yari iteganyijwe ari ukujya mu murenge bahava bakajya no kwiyakira.

Induru mu Rukiko! Prince Kid arekuwe, kuko ibyaha bitamuhama

Prince Kid na Miss Elsa bari baberewe
Miss Iradukunda Elsa yafunzwe kubera urukundo rwe na Prince Kid

KUBWIMANA Bonaventure / UMUSEKE.RW

- Advertisement -