Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

Ubuyobozi bw’ikipe y’Intare FC bwabwiye Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, Ferwafa, ko butazakina umukino wo kwishyura iyi kipe izakirwa na Rayon Sports muri 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ubuyobozi bw’Intare FC bwabwiye Ferwafa ngo izajye gukina na Rayon Sports

Hakomeje kuvugwa byinshi ku mukino wo kwishyura wa 1/8 w’Igikombe cy’Amahoro ugomba guhuza Rayon Sports n’intare FC.

Nyuma ya byinshi byakomeje kuvugwa, ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, Ferwafa yandikiye Intare FC ibamenyesha ko ubusabe bw’iyi kipe bwo gutera mpaga Rayon Sports, bwateshejwe agaciro.

Ubuyobozi bw’iyi kipe irebererwa na Minisiteri y’Ingabo burangajwe imbere na Capt Gatibito Byabuze, bwamenyesheje Ferwafa ko butiteguye gukina uyu mukino mu gihe bwatungujwe ibintu.

Mu ibaruwa bandikiye iri shyirahamwe, bavuze ko mu gihe batigeze batumirwa mu nama yo gutegura uyu mukino, batazaza kuwukina.

Bati “Mu gihe tutarasobanukirwa ibyo twagaragaje hejuru, dusanga iby’uwo mukino uteganyijwe mu ibaruwa No 137/FERWAFA/2023 twe bitatureba kuko inama zose zijyanye na wo nta n’imwe twatumiwemo. Impande zazitabiriye zikaba ari zo zawukina.”

Usesenguye neza ibikubiye mu ibaruwa ndende Intare FC yandikiye Ferwafa, wasanga yabwiraga iri shyirahamwe ko ari ryo ryajya gukina uyu mukino na Rayon Sports.

Ferwafa yandikiye Intare FC iyimenyesha ko izakina uyu mukino wo kwishyura ku wa Mbere tariki 27 Werurwe 2023.

Ibi biraza byiyongera ku kuba bavuga ko ikipe bazakina (Rayon) imaze icyumweru izi neza iby’uyu mukino ariko abandi babitungujwe.

- Advertisement -

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, Rayon Sports yatsindiye Intare FC i Shyorongi, ibitego 2-1.

Ubutumwa busoza iyi baruwa burakakaye

UMUSEKE.RW