Isazi ya Tsetse yari yarazonze abasura n’abaturiye Pariki y’Akagera yaracogojwe

Abasura, abatuye n’abafite ibikorwa hafi ya Pariki y’Igihugu y’Akagera bavuga ko batagihangayitse kubera imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu kurandura indwara y’umusinziro (Sleeping Sicknes) iterwa n’isazi ya Tsetse yari yarazahaje ubuzima bwabo ikanica amatungo.

Indwara iterwa no kurumwa n’isazi ya Tsetse yacitse mu Rwanda

Muri Mata 2022 nibwo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,(WHO) ryahaye u Rwanda icyemezo cy’uko rutakirangwamo indwara y’umusinziro. Ni nyuma y’ubushakashatsi bwahereye mu mwaka wa 2016 bukagaragaza ko agakoko ka “Tyrpanosoma” gatera iyo ndwara kacitse mu Rwanda.

Ni intsinzi ikomeye ku gihugu kuko byarokoye ubuzima bw’abaturage benshi bo mu Ntara y’Iburasirazuba aho iyo sazi yakunze kwibasira, by’umwihariko igakoma mu nkokora abasura Pariki y’Igihugu y’Akagera.

Abaganiriye n’UMUSEKE bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza uturiye Pariki y’Akagera wakunze kwibasirwa n’indwara y’umusinziro bahuriza ku kuba iyi ndwara yaragiraga ubukana budasanzwe.

Uwo yarumye ngo yarangwaga no gucika intege, gusinzira cyane akagera naho aremba, atagira umwunganira ngo ajye kwa muganga bikamuviramo urupfu.

Muyenzi Thacien wo mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi avuga ko batarasobanukirwa byimbitse isazi ya Tsetse ngo batunganye inzuri bafate n’ingamba z’imitego n’imiti, icyo yaryaga cyose cyapfaga.

Ati “Ubundi yabanjirije ku nka ariko itaretse n’abantu, inka iriye icyo gihe twayikamaga amata menshi kandi ukabona ntacyo biyitwaye ariko byagera nimugoroba yaryama bugacya yapfuye.”

Akomeza agira ati “Iyo yaryaga umuntu yarwaraga umusinziro, agasinzira, agacika intege kandi ntabwo byatwaraga igihe kinini, ariko batangiye kuzitega iyo miti uwo yaryaga ntabwo yazaharaga cyane, mbere yarakuryaga ukanagwa aho ngaho.”

Nyirabashumba Joyeuse, umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Buhabwa avuga ko abo bapimaga bagasangamo iyo ndwara yabagiragaho ingaruka zirimo kutabasha kugera ku bikorwa by’iterambere.

- Advertisement -

Ati “Ingaruka yagiraga ku muntu yacikaga intege, agatakaza amaraso, inkeke yari iteje mu baturage ntabwo bakoraga neza uko bikwiye, icyo gihe nta terambere bageragaho.”

Avuga ko nubwo iyo ndwara itakigaragara bakomeza kuyikurikirana kugera ngo barebe ko hari umuturage waba yarayanduye cyangwa yarayikuye hanze y’u Rwanda.

Ishimwe Fiston, umukozi wa Pariki y’Igihugu y’Akagera ushinzwe ibikorwa byo guhuza abaturage no kubungabunga ibidukikije, avuga ko nubwo isazi ya Tsetse ikigaragara muri Pariki itagifite agakoko ka “Typanosoma” gatera indwara y’umusinziro.

Agaragaza ko mu rwego rwo kwirinda ko isazi ya Tsetse iruma abantu n’inyamaswa kubera ko ifite urubori rutyaye, hari udutambaro twabugenewe bashyiraho imiti amasazi yagwaho agafatwa.

Ati “Utwo dutambaro tudushyira ahantu hagenda abantu ku buryo ayo masazi aba ari make cyane mu nzira y’abantu.”

Ishimwe avuga ko guhashya indwara y’umusinziro byatanze umusaruro ba mukerarugendo basura Pariki y’Igihugu y’Akagera bikuba inshuro ebyiri  kuva mu mwaka wa 2016 kugera muri 2019.

Nshimiyimana Ladislas, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs), avuga ko nubwo isazi za Tsetse zikiriho zitagifite ubushobozi bwo gutera indwara.

Ati ” Izo sazi nubwo zishobora kuruma abantu n’inyamaswa ariko nta dukoko zigifite dushobora gutera indwara y’umusinziro.”

Avuga ko indwara y’umusinziro yagaragaraga cyane mu gice kinini cyegereye Pariki y’Igihugu y’Akagera kikibonekamo isazi ya Tsetse n’ubu, no mu gice cya Bugesera aho iyo sazi yacitse burundu.

Indwara y’umusinziro ni imwe mu ndwara 20 zititaweho uko bikwiye zugarije ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ikaba iri mu icyenda ziganje u Rwanda rwihaye intego yo kuba zararanduwe bitarenze mu 2030.

Muyenzi Thacien avuga ko umusinziro wari ubageze habi, ubu baratekanye
Nyirabashumba Joyeuse, umuganga ku Kigo Nderabuzima cya Buhabwa avuga ko umusinziro wacitse
Nshimiyimana Ladislas, Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubushakashatsi ku ndwara zititaweho uko bikwiye (NTDs)

 

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW i Kayonza