Juvénal yakuye igihu ku mutoza mushya wa Kiyovu

Umuyobozi wa Kiyovu Sports Company Limited, Mvukiyehe Juvénal, yavuze ko iyi kipe ikomeje ibiganiro n’abatoza batandukanye bazavamo umusimbura wa Alain-André Landeut.

Mvukiyehe Juvénal yemeje ko hagiye kuza umutoza mushya wa Kiyovu Sports

Ubuyobozi bwahise buha inkoni Mateso Jean de Dieu mu buryo bw’agateganyo, mu gihe hari hagishakishwa undi uzaza bagafatanya gutoza Kiyovu Sports.

Mu gihe habura imikino icyenda ngo shampiyona irangire, ikipe yo irifuza undi mutoza mukuru uzafatanya n’abahari nk’uko byemejwe na Mvukiyehe Juvénal uyobora Kiyovu Sports Company Limited.

Aganira na UMUSEKE, uyu muyobozi yemeje ko bakomeje kuganira n’abatoza batandukanye bazavamo umwe uzahabwa amasezerano.

Ati “Hari abatoza twagiye tuganira. Muri ino minsi mushobora gutangarizwa umutoza mushya, twabyitondaga cyane. Bisaba kwitonda, mu gihe cya vuba muraza kumutangarizwa.”

Yongeyeho ati “Twashakaga ko byibuze umutoza yazaza nyuma y’akaruhuko ka FIFA kagiye kujyaho. Twaganiriye n’abatoza barimo abo mu Bufaransa, hari n’abo mu Rwanda twaganiriye, hari n’ab’i Burundi twaganiriye.”

Avuga ku mutoza bamaze kugirana ibiganiro biganisha aheza, yavuze ko bigeze ku kigero gishimishije ugereranyije n’uko abandi byagenze.

Ati “Danielo we twaraganiriye, tuganira n’imishinga miremire. Ibiganiro byageze nko kuri 95% ariko nyine igihe hatarajya umukono ku masezerano, ibintu byose biba bigishoboka.”

N’ubwo Mvukiyehe avuga ariko, umutoza w’agateganyo wa Kiyovu Sports, Mateso Jean de Dieu we aherutse kuvuga ko hagiye kuza umutoza ukomoka mu Bufaransa akaba ari we bazafatanya gutoza imikino isigaye ya shampiyona n’iy’Igikombe cy’Amahoro.

- Advertisement -

Iyi kipe yo ku Mumena iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 41, mu gihe irushwa abiri na APR FC iyoboye urutonde kuko ifite 43 mu mikino 21 imaze gukinwa. Izakina umukino wo kwishyura na La Jeunesse FC muri 1/8, umukino uzabera i Muhanga tariki 7 Weruwe uyu mwaka.

Mateso agiye kubona undi bafatanya nyuma ya Alain-André Landeut

UMUSEKE.RW