Kamonyi: Basabye ko imibiri irenga 900 y’abazize Jenoside ijyanwa mu nzibutso 

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, na IBUKA buvuga ko hari imibiri irenga 900 y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994  ikeneye gushyingurwa mu nzibutso 3 zo muri aka Karere.
Abahagarariye IBUKA mu Mirenge 12 y’Akarere ka Kamonyi

Babitangaje mu nama yabahuje n’Inzego zitandukanye zifite Imibereho myiza y’abaturage mu nshingano yabereye mu Karere ka Kamonyi.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kamonyi Benedata Zacharie, avuga ko bafite imibiri 882 ishyinguye mu mva rusange ziherereye mu Murenge wa Kayumbu, Kayenzi, Nyamiyaga n’indi iri mu Murenge wa Musambira bifuza ko ijyanwa mu nzibutso z’Akarere.

Benedata yavuze ko usibye izo mva zibitse iyo mibiri y’abazize Jenoside bifuza kwimura, hari indi mibiri 30 yabonetse muri iyi minsi, harimo n’indi ishyinguye ku masambu y’imiryango yabo.

Ati“Twagiye tuganiriza abafite ababo bashyinguye muri izo mva rusange, tubasaba ko batwemerera igashyingurwa mu nzibutso z’Akarere.”

Perezida wa IBUKA avuga ko hari bamwe batarabyakira bumva ko kwimura iyo mibiri ari ugusibanganya amateka  ya Jenoside yahabereye, abandi bakaba bagifite ihungabana.

Yavuze ko uko imyaka ihita indi igataha, hari abagenda babyumva, kuko ahantu hose bahereye Jenoside, hagomba gushyirwa ibimenyetso bibigaragaza nkuko Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ibivuga.

Umuyobozi wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi, Uwiringira Marie Josée avuga ko kwimurira iyo mibiri u nzibutso bitagombye gutera impungenge abarokotse Jenoside, kubera ko inzibutso 3 bafite zujuje ibisabwa nkuko amabwiriza ameze.

Ati“Jenoside yakorewe Abatutsi ihagarikwa, hari bamwe mu baturage bahise bashyingura ababo muri izo mva rusange, abandi bakabashyingura iwabo mu ngo.”

- Advertisement -

Uwiringira avuga ko barimo gukora ubukangurambaga kugira ngo imiryango igifite ababo bashyinguye mu mva, bemere ko iyo mibiri yimurwa.

Akarere ka Kamonyi gafite inzubutso 3 kugeza ubu, rumwe rwo mu Kibuza, rwo mu Murenge wa Gacurabwenge, urwibutso rwa Mugina n’urwibutso rwa Jenoside ruherereye iBunyonga mu Murenge wa Karama.

Muri ibi biganiro, Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye abafatanyabikorwa ko hagomba kuba ubufatanye, bwo kwegera no gufata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, cyane muri ibi bihe u Rwanda rugiye kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 29.

Vice Mayor Ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Kamonyi Uwiringira Marie Josée na Perezida wa IBUKA Benedata Zacharie
Ubuyobozi bw’Akarere bwasabye ko imibiri irenga 900 y’abazize Jenoside yimurirwa mu Nzibutso
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Kamonyi