Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Kigali – Imodoka yafashwe n’umuriro mu buryo butunguranye

Yanditswe na: TUYISHIMIRE RAYMOND
2023/03/13 1:35 PM
A A
0
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Ku muhanda werekeza mu Ntara y’Amajyepfo, ahazwi nko ku Giti cy’Inyoni, imodoka  yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite pulaki RAE 033B yahiye irakongoka.

Imodoka yafashwe n’inkongi iri mu muhanda

Amakuru avuga ko ari iya Hakizimana Elias w’imyaka 73 ariko yari itwawe n’umushoferi witwa Gashugi Maurice w’imyaka 46.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kugali, CIP Twajamahoro Sylvestre yabwiye UMUSEKE ko icyateye iyi mpanuka kitaramenyekana, gusa hakekwa itiyo ya lisansi yaba yacitse.

Ati “Iriya midoka yafashwe mu masaha ya saa mbili n’igice za mu gitondo. Inkongi y’umuriro yayifashe yose irakongoka, ariko babashije guhamagara ishami rishinzwe kuzimya inkongi, basanga yafashwe n’umuriro barazimya.”

Kwamamaza

Akomeza agira ati “Nta muntu wakomerekeyemo, nta n’ibintu byangirikiyemo uretse kuba yahiye igakongoka.”

Yavuze ko icyateye impanuka bakeka ko hari itiyo ya lisansi ishobora kuba yacitse, ikaba ishobora kuba yateye inkongi y’umuriro.

CIP avuga ko hakorwa iperereza hakamenyekana nyirizina icyateye iyi nkongi.

Polisi yagiye kuzimya basanga imodoka yamaze gushya

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Mvura Nkuvure: Umwana yagiye gusaba imbabazi mu izina rya Se wakoze Jenoside

Inkuru ikurikira

Perezida wa Gisagara yirukanywe kuri uwo mwanya

Izo bjyanyeInkuru

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM
EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

EAPCCO: U Rwanda rwihariye imidari mu irushanwa ry’Abapolisi

2023/03/27 5:01 PM
Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

Byabaye bibi cyane, amasasu yavuze mu myigaragambyo ibera muri Kenya

2023/03/27 4:40 PM
Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

Sankara na bagenzi be bagiye gukamurwamo ubunyeshyamba

2023/03/27 3:21 PM
Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

Umugabo yanditse urwandiko rw’irage nyuma yo kwica umugore we

2023/03/27 2:47 PM
Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

Ingabo za Uganda zakozanyijeho n’inyeshyamba benshi bahasiga ubuzima

2023/03/27 2:40 PM
Inkuru ikurikira
Perezida wa Gisagara yirukanywe kuri uwo mwanya

Perezida wa Gisagara yirukanywe kuri uwo mwanya

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

Benin yaje i Kigali itari kumwe n’abakinnyi babiri b’imena

2023/03/27 6:55 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010