Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
Nta gisubizokibonetse
Reba byose
Umuseke
Ahabanza Amakuru aheruka

Mvura Nkuvure: Umwana yagiye gusaba imbabazi mu izina rya Se wakoze Jenoside

Yanditswe na: Ange Eric Hatangimana
2023/03/13 12:45 PM
A A
2
Share on FacebookShare on TwitterWhatsapp

Amateka y’Abanyarwanda ubwo ni bo bayazi, ni na bo bazi uburibwe bw’ibikomere byasizwe n’ayo mateka. Mu Karere ka Bugesera, hari ubuhamya budasanzwe, umwana wigaga mu wa gatanu, yagiye ku muturanyi gusaba imbabazi mu zina rya Se wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Nsanzineza Valens ni uwambaye imyenda y’ubururu

Nsanzineza Valens ubu afite imyaka 35 y’amavuko. Ntabwo azibagirwa ko yabayeho mu bikomere byo gusanga umubyeyi we afunzwe, nyuma aza kumenya ko yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mugabo Nsanzimana ubu abyaye kabiri, atuye mu Karere ka Bugesera, umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kabuye, mu Mudugudu wa Gateko.

Se umubyara yiciye umuryango wa Musabyeyezu Innocent. Yari umuturanyi wabo nk’uko Nsanzineza abivuga, ndetse ngo akurikije uko yajyaga ajyayo, nta nabi bamwituye y’umubyeyi we, kuko ntabwo yari azi ko ari we wabahemukiye.

Kwamamaza

Mu nama yok u rwego rw’igihugu yo kureba uko abitabiriye gahunda ya Mvura Nkuvure, yateguwe n’umuryango utari uwa leta, Interpeace Rwanda, Nsanzineza ari mu batanze ubuhamya avuga uburyo yakize ibikomere by’icyaha cya Se, yabanye na byo mu bwana bwe.

Ati “Nari mbayeho mu buzima bubi cyane, nakuze nsanga Papa afunzwe. Uko nkura nza kubaza Mama nti ‘Papa bimeze gute?’ Arambwira ngo arafunzwe. Najyaga kwiga abana bakambwira ko ndi umwana w’umwicanyi.”

 

Ni we wagiye gusabira Se imbabazi ku cyaha atazi igihe cyakorewe…

Nsanzineza, avuga ko Se atigeze asaba imbabazi abo yahemukiye, kimwe n’abandi bo mu muryango we. Gusa, ngo nyuma yo gufungwa igihe kirekire kuva mu 1994, umubyeyi wa Nsanzineza yaje kwirega muri Gacaca, yemera ibyaha.

Urubanza rwe rwarabaye, rubera aho yakoreye ibyaha, na Nsanzineza yari ahari yiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.

Ati “Menya ko uwo yakoreye icyaha ari umuturanyi wo mu rugo.”

Nsanzineza nibwo yahise afata icyemezo ko azajya gusaba imbabazi umusaza witwa Musabyeyezu Innocent, Se yamwiciye umugore.

Yajyanye n’umuturanyi wabo witwa Singirankabo Innocent, bageze kwa Musabyeyezu ashima icyo gitekerezo cyo kumusaba imbabazi, ariko asaba Nsanzineza kuzazana n’umubyeyi we (Nyina).

Ati “Nyuma rero twasubiyeyo atubwira ko atubabariye.” Akomeza agira ati “Umusaza yarambwiye ngo kuba mbababariye mbitewe n’uyu mwana kuko ibyabaye we ntabyo yari azi.”

 

Nsanzineza yakize ibikomere byaturukaga ku byaha Se yakoze 

Mu kiganiro yagiranye n’UMUSEKE, Nsanzineza yadutangarije ko afata icyemezo cyo kujya gusabira Se imbabazi ari uko ababyeyi be batari baramubwije ukuri ku mateka yabaye.

Se amaze gufungurwa ngo ntabwo yahise abasha kumwakira, ndetse no mu bukwe bwe, ntiyamutumiye.

Nyuma y’ibiganiro byo gusana imitima binyuze muri iyi gahunda ya Mvura Nkuvure, Nsanzineza ngo yaje kubabarira Se, ubu babasha kuganira bakajya inama.

Agira ati “Ubu mbayeho neza, kuko numvaga nta muryango nzabona, numvaga mu buzima ntisanzuye mu bandi, n’iryo pfunwe ryo kuba ndi umwana w’umwicanyi nkumva ntabwo ari ibintu byiza, ariko ubu niyumvamo ko mfite icyizere cy’ejo hazaza, numva ndi Umunyarwanda nk’abandi bose. Ndashima Mvura Nkuvure kuko ni yo yatumye nsubira mu murongo.”

Nsanzineza asaba abana bavutse ku babyeyi bameze nk’uwe (bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi), kwegera imiryango yabo bakumva neza uko ibibazo bimeze, kandi ku bo bakoreye icyaha batasabye imbabazi, bo ntibitinye bakaba bajya kuzisaba mu zina ry’imiryango yabo.

Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare yabwiye Abanyamakuru ko gahunda yabo mu Bugesera yageze ku bantu barenga gato 7000. Ubu ngo hagunda izagera mu turere 5 tundi, turimo Nyabihu, Musanze, Nyamagabe, Nyagatare na Ngoma, bakaba bizeye kuzakuba nibura kane umubare w’abitabiriye gahunda ya mbere.

Yibanda ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, harimo kuvura ihungabana kandi benshi ngo bagaragaje impunduka. Banakora ku bijyanye n’imibanire, no kubaka ubushobozi mu by’imibereho y’abari muri iyo gahunda.

Umuyobozi wa Interpeace mu Rwanda, Frank Kayitare
Aba bari imbere ni bamwe mu bakize ibikomere batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo bumwe cyangwa ubundi

HATANGIMANA Ange Eric / UMUSEKE.RW

Yisangize abandiTweetYisangize abandiOhereza
Inkuru yabanje

Cricket: Charity Club yegukanye Dafabet RCA T10

Inkuru ikurikira

Kigali – Imodoka yafashwe n’umuriro mu buryo butunguranye

Izo bjyanyeInkuru

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

2023/03/25 7:26 PM
Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

Kamonyi: Bafite umuhigo wo gusezeranya imiryango 1800

2023/03/25 5:17 PM
Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

Nyanza: Abakuru b’imudugudu bizejwe guhabwa telefone zigezweho

2023/03/25 4:38 PM
Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

Abanyarwanda basabwe uruhare mu kurandura Igituntu

2023/03/25 2:40 PM
 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

 Abarangije amasomo muri Hanika Anglican Integrated Polytechnic basabwe gutanga akazi

2023/03/25 2:13 PM
Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

Intare FC irakemanga ibyemezo bya Ferwafa

2023/03/25 1:10 PM
Inkuru ikurikira
Kigali – Imodoka yafashwe n’umuriro mu buryo butunguranye

Kigali - Imodoka yafashwe n'umuriro mu buryo butunguranye

Ibitekerezo 2

  1. Ndengejeho Pascal Baylon says:
    shize

    Leta ikwiye kwihutira gukosora aya makosa yo kutemera ko icyaha ari gatozi. Uyu musore ntabwo azi neza ibyabaye. Ntiyanabihagazeho. None arasabira se imbabazi. Urebye abiterwa nuko ubutegetsi bwavuzeko hari abakoze ibyaho mw’izina ly’ubwoko bwabo. Ibyo rero bikwiye gukosorwa, bikamaganwa kandi bitabaye ibyo. ingaruka zabyo zizaremera.

    Reply
  2. ntasoni? says:
    shize

    1.Uyu mwana Valens ni umugabo kandi Imana izamuhe umugisha mwinshi we n’abazamukomokaho bose.
    2.Pascal nkubaze hari ubwo ari Leta yabwiye uyu mugabo kujya gusaba imbabazi abo se yahekuye? Yabikoze ku giti cye, ngo akire imvure z’umutima zamushenguraga nk’ingaruka yo kuvuka ku mwicanyi.
    3. Pascal n’abatekereza nkawe rero, iyo wumva ibintu utabishobora kubera umutima w’ibuye cga ugitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya genoside, si ngombwa kubuza ababishoboye kubikora. Reka abana bitegurire generation yabo, birwanyemo ingaruka z’ubunyamaswa wowe nabo mwafatanyije mwabibye muri bene kanyarwanda mwa bivume mwe.
    4. Uvuze ko nyirurugo yapfuye siwe uba amwishe, yaba Leta cga undi wese wavuga ko abatutsi bishwe n’abahutu ntacyo aba abeshyeho ni ukuri kwose, ukuri gusa. None wowe uti nihamaganwe abavuga ko abahutu bishe abatutsi, aho kwamagana amahano mwakoze mukavutsa ibibondo, abana b’ibigero byose, inkumi n’abasore, ababyeyi, abasaza n’abakecuru ubuzima??????Nihamaganwe inkoramaraso nkamwe n’amahano mwakoze ahubwo.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Kwamamaza

Kwamamaza

Facebook Twitter Youtube
Umuseke

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y'umwihariko asana imitima y'abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

Tel/whatsapp:+250 788 306 908
Tel/whatsapp:+250 788 772 818
Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

Intare yarubiye! Bati Ferwafa na Rayon muzawukine

2023/03/25 7:26 PM

©Umuseke, Publishing since 2010

Nta gisubizokibonetse
Reba byose
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi

©Umuseke, Publishing since 2010