Kigali: Umunyerondo yatewe icyuma n’abazunguzayi arapfa

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Umunyerondo yatewe icyuma n’abazunguzayi ahita yitaba Imana ubwo yari kumwe na bagenzi be mu mukwabu wo gufata abiganjemo abagore bakora ubucuruzi butemewe.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugenge bwemeje amakuru avuga ko umunyerondo witwa Habanabashaka yishwe atewe icyuma n’abazunguzayi ku mugoroba wo kuri uyu wa 07 Werurwe 2023.

Byabereye mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kiyovu, Akagari ka Kiyovu hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya CHIC.Umwe mu ba-DASSO wari ahabereye ubwo bwicanyi yatangarije bagenzi bacu ba IGIHE ko byaturutse ku muzunguzayi uzwi nka Mama Mugisha wabonye imodoka y’abacunga umutekano akaza kuyitambika, ashaka gukuramo ibiciruzwa byari byafashwe.

Nyuma ngo abazunguzayi baje ari benshi mu kavuyo baterura umwe mu banyerondo, bamutwara mu maboko hanyuma bamutera icyuma mu gisambu kiri munsi ya gare, ahita apfa.

Undi munyerondo wari uri muri uwo mukwabo  yavuze ko muri ako kavuyo, abazunguzayi batangiye no gutera amabuye abashinzwe umutekano.

Ati “Tubonye amabuye abaye menshi uwari utwaye ya modoka yahise ayikura aho natwe turiruka buri wese ukwe turatatana. Nyuma nibwo naje kureba inyuma mbona Habanabashaka bamusigaranye ariko abandi nanjye bari kunyirukaho.”

Nyuma ngo bamaze gucika ababirukagaho bose bahamagaranye babona ko hari kubura Habanabashaka.

Ati “Tumuhamagaye hari uwafashe telefoni ye aratubwira ngo ‘mugenzi wanyu ari aha ngaha [mu marembo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR] yapfuye. Ubwo twaje dusanga bamuteye icyuma bigaragara ko bakimuteye agakomeza guhunga ashiramo umwuka ageze aha.”

Yasabye inzego z’umutekano kubaba hafi no kubunganira kuko hari ubwo abo bazunguzayi babarusha imbaraga.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Patricia Murekatete,yavuze ko abazunguzayi basagariye uwo munyerondo ari mu kazi kandi yambaye n’imyenda y’akazi, ubwo we na bagenzi be bari mu gikorwa cyo kurwanya ubucuruzi bw’akajagari.

- Advertisement -

Yavuze ko ababikoze batarafwata ariko inzego z’umutekano zatangiye kubashakisha.

TUYISHIMIRE RAYMOND/ UMUSEKE.RW