Kwizigira utoza RBA atewe impungenge na RBC

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umutoza mukuru w’ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru [RBA], Kwizigira Jean Claude ahamya ko ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima [RBC], ikomeye ndetse ari iyo kwitondera mu itsinda bahuriyemo.

Kwizigira Jean Claude utoza RBA FC atewe ubwoba na RBC FC

Mu cyumweru gishize ni bwo hatangiye irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umurimo, ryatangiye hakinwa imikino y’umunsi wa mbere w’irushanwa.

N’ubwo RBA FC yatangiye itsinda iya RRA FC ibitego 4-0, ariko umutoza mukuru w’iyi kipe, Kwizigira Jean Claude ahamya ko mu itsinda barimo rya mbere [A] mu bigo bya Leta bifite abakozi ijana kuzamura [Catégorie A], ikipe ya RBC FC ari iyo kwitondera bitewe n’uko yiyubatse.

Uyu mutoza aganira na UMUSEKE, avuga ko intego bafite uyu mwaka ari ukwegukana igikombe cy’Irushanwa ry’umunsi mpuzamahanga w’umurimo na shampiyona ariko ahamya ko ikipe izabaha akazi gakomeye ari RBC FC.

Ati “amakipe ntabwo tuba tuziranye, muba muhura mu kazi gasanzwe. Gusa umwaka ushize ikipe ya RBC ni ikipe yari ikomeye. Ni ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona, twahuriye mu marushanwa yateguwe na Rwandair tubona ni ikipe iteguye neza kandi ishyize hamwe, ifite abakinnyi beza. Turayibara nk’ikipe ikomeye.”

Yakomeje avuga ko amakipe arimo nka RSSB FC ari ayo kwitondera kuko ari ikipe y’iki kigo gifite abakozi benshi kandi bitegura neza. Indi kipe Kwizigira yavuze yo kutarenza ingohe muri iri tsinda, ni iya CHUB FC.

Uyu mutoza akomeza avuga ko mu byatumye batangira bitwara neza, ari uko babonye imikino ya gicuti myinshi mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2022/2023.

Abajijwe ku ntego bazanye uyu mwaka, uyu mutoza yavuze ko kuri iyi nshuro bataje guherekeza abandi, cyane ko ari n’irushanwa bigeze kwegukana.

Amarushanwa ahuza ibigo by’abakozi, ategurwa n’Ishyirahamwe ribarizwamo ibigo bya Leta n’iby’abikorera [ARPST].

- Advertisement -
RBA FC yatangiye neza umwaka wa 2023
RBC FC irahabwa amahirwe yo kongera kwegukana igikombe cya shampiyona 2023

UMUSEKE.RW