M23 yarekuye umujyi wa Bunagana wafatwaga nk’ibirindiro bikuru byayo

Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wemeye kurekura ku bushake umujyi wa Bunagana wafatwaga nk’ibirindo bikuru byawo, ni mu gihe Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yahishuye ibitari byitezwe na benshi ku Ngabo za Uganda, UPDF zageze mu matware ya M23 i Bunagana muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Major Willy Ngoma n’umusirikare wa Uganda uri mu boherejwe i Rutshuru

Mu itangazo Perezida Museveni yashyizeho umukono rivuga ko ingabo za Uganda muri Rutshuru zitagiye “kurwana na M23 ahubwo kuba ingabo zitabogamye mu gihe abanyecongo barimo gukemura ibibazo byabo bya politike”.

Perezida Museveni yasobanuraga impamvu UPDF yohereje ingabo muri Teritwari ya Rutshuru muri Kivu ya Ruguru mu gice umutwe wa M23 wirukanyemo ingabo za Leta ya Congo, FRDC.

Ni nyuma y’uko kandi hari ingabo za Uganda zimaze hafi imyaka ibiri zaragiye kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF i Beni no muri Ituri.

Museveni yagize ati “Hagati aho, ibiganiro by’amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike”.

Umutegetsi wa Uganda yatangaje iby’ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Congo mu gihe ubutegetsi bwa Tshisekedi bwinangiye ko buzaganira n’uyu mutwe ari uko wasubiye mu mashyamba y’ibirunga bya Sabyinyo.

Kugeza ubu nta biganiro bizwi biri kuba hagati y’impande zombi gusa M23 ivuga ko kurekura ibice yafashe bigashyikirizwa ingabo za EACRF ari ukubahiriza ibyo yasabwe n’abakuru b’ibihugu by’akarere.

Hagati aho Leta ya Congo ishinja umutwe wa M23 kuyobya uburari mu kurekura ibyo birindiro aho ngo uyu mutwe urekura agace kamwe ugafata utundi muri Teritwari ya Masisi n’ahandi.

Major Willy Ngoma, Umuvugizi wa Gisirikare wa M23 yatangaje ko kuri uyu wa 31 Werurwe 2023 umutwe wa M23 ushyira mu biganza by’ingabo za UPDF umujyi wa Bunagana bigaruriye muri Kamena 2022.

- Advertisement -

Uyu mujyi uri ku mupaka uhuza RD Congo na Uganda wafatwaga nk’ibirindiro bikuru bya M23 iyobowe na Maj Gen Sultan Emmanuel Makenga.

Major Willy Ngoma avuga ko ko saa mbili z’igitondo ku isaha ya Bunagana aribwo bashyikiriza kumugaragaro ingabo za Uganda umujyi wa Bunagana.

Biteganyijwe ko izi ngabo za Uganda zizagenzura igice cya Rutshuru kirimo imijyi yindi nka Rutshuru centre na Kiwanja.

M23 ivuga ko ingabo za leta zitagomba kugaruka mu bice barimo kurekura baha izo ngabo z’akarere mbere y’uko bumvikana na leta.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW