Mazimpaka André yatangiye umwuga w’ubutoza

Nyuma yo guhagarika gukina, uwahoze ari umunyezamu mu makipe atandukanye n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru [Amavubi], Mazimpaka André, yatangiye gutoza abanyezamu.

Mazimpaka André yatangiye gutoza abanyezamu ba La Jeunesse FC

Mu kwezi gushize, ni bwo uyu munyezamu yatangaje ko ahagaritse gukina umupira w’amaguru. Ahanini yabitewe no kwibasirwa n’imvune yahuye na zo mu makipe atandukanye yakiniye.

Mazimpaka aganira na UMUSEKE, yahamije ko yatangiye umwuga wo gutoza barumuna be, akaba yahisemo gutangirira muri La Jeunesse FC nk’ikipe yamureze kandi yagize uruhare kuri byinshi yagezeho.

Ati “Imvune ntabwo zambaniye. Ni zo zatumye ndeka umupira. La Jeunesse ni ikipe nziza, ni ikipe yatureze turi abana, ntangira gukina umupira natangirije muri La Jeunesse. No gutangira gutoza rero numvaga ngomba gutangirira hano kuko ni ikipe yo mu rugo.”

Abajijwe niba hari amasezerano yaba yagiranye n’iyi kipe, Mazimpaka yasubije ko atari byo byihutirwa kuko icyangombwa ari uko we yiyumva nk’uri mu rugo kurusha ibindi.

Ati “La Jeunesse ni mu rugo, ni ikipe yatureze. Ibyo bindi by’amasezerano bizaza biza kandi nizeye ko ari ikipe izamfasha.”

Yaje kuri uyu mwanya, asimbuye Ndayisenga Kassim uheruka guhagarikwa kuri izi nshingano.

Mazimpaka yakiniye amakipe arimo La Jeunesse FC, Interforce FC, Police FC, Espoir FC, Rayon Sports, Mukura VS, Kiyovu Sports na Rwamagana City aherukamo.

La Jeunesse FC yazamukiyemo abakinnyi benshi b’i Nyamirambo

UMUSEKE.RW

- Advertisement -