Miss Elsa yujuje imyaka 25, Prince Kid aramutaka

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid yateye imitoma umugore we Miss Iradukunda Elsa baheruka gusezerana imbere y’amategeko avuga ko ari umufatanyabikorwa we w’ibihe byose.

Prince Kid yabwiye umugore we ko yifuza gukomezanya nawe ubuzima bwose

Taliki ya 25 Werurwe buri mwaka ni umunsi ukomeye kuri Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa kuko aribwo yaboneyeho izuba.

Kuri uyu munsi uyu mukobwa yabyutse atangaza ko yujuje imyaka 25 ari ku Isi, benshi mu nshuti ze n’abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bagiye bamwifuriza kugira umunsi mwiza w’amavuko.

Muri abo ntabwo habuzemo umugabo we Prince Kid baheruka gusezerana akemera ko azamubera umugabo we w’ibihe byose imbere y’amategeko.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yagize ati “Yubile nziza ku mugore wanjye mwiza akaba n’umufatanyabikorwa muri byose. Utuma umunsi wanjye umbera urumuri kandi ndishimye cyane ku mwanya wose umarana nanjye. Sinshobora gutegereza kwizihiza iminsi myinshi y’amavuko hamwe nawe. Ndagukunda!

Urukundo rwa Prince Kid na Elsa rwaratunguranye ariko ruryohera benshi bitewe n’ibigerageza banyuzemo ubwo uyu mukobwa yitangiraga umugabo we akemera akanafungwa.

Abakurikirana Prince Kid bagiye bakomeza kumubwira ko bishimira urukundo rwabo bamusaba ko bakomeza kuryoherwa mu rugo rwabo.

- Advertisement -
Iradukunda Elsa yujuje imyaka 25
Taliki ya 25 Werurwe buri mwaka ni umunsi ukomeye kuri Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa