Mufti yasabye Abayisilamu kubyaza umusaruro amahirwe bahawe mu burezi

Umuyobozi w’Abayisilamu mu Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yashimye uburyo bahawe amahirwe mu burezi, abasaba kuyabyaza umusaruro.

Abasilamu bishimira ko bafite amahirwe yo kwiga kimwe n’abantu bantu bose

Ibi yabigarutseho kuwa Gatatu tariki ya 01 Werurwe, 2023, mu muhango wo gushimira abanyeshuri 82  basoje amasomo mu ishuri rya ESSI Nyamirambo (Ecole Secondaire Scientifique Islamique de Nyamirambo).

Ni umuhango wabereye mu kigo ndangamuco wa Kisilamu giherereye i Nyamirambo, aho iri shuri ribarizwa, hazwi nko kwa Kadhafi .

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yagaragaje uburyo ubwo  iri shuri  ryashingwaga, abayisilamu batahabwaga amahirwe mu burezi, avuga ko kuri ubu bakwiye kwishimira ibyakozwe.

Ati “Twe nk’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda ni ikintu twishimira cyane. Cyane ko aya mahirwe natwe dutangiye kubona uburyohe bwayo. Nagira ngo mbabwire ko iri shuri ryashinzwe mu 1979, icyo gihe abayisilamu hano mu guhugu cyacu cy’uRwanda, ntabwo bari bafite amahirwe nk’ayabandi mu bijyanye n’uburezi.”

Mufti yavuze ko yishimira ibyakozwe na Leta y’uRwanda ku bufatanye na Libye ndetse n’ibindi bihugu.

Yasabye abasoje guhanga amaso kuhazaza kugira ngo bazatange umusanzu mu kubaka igihugu.

Ati “Mugomba gukomeza kwiga mushikamye kugira ngo mugere ku musaruro w’ibindi biri imbere.”

Umuyobozi w’ishuri rya ESSI Nyamirambo,Ntamuturano Abdu,yavuze ko yishimira kuba hari umubare mwinshi w’urubyiruko uri gusoza amasomo bikazafasha ku iterambere ryabo n’igihugu .

- Advertisement -

Ati “Ni amahirwe akomeye kuba dufite urubyiruko rubasha kwiga amasomo kandi y’ikoranabuhanga na Siyansi. Azabashoboza kwirwanaho mu buzima ku buryo twizera ko umuryango wacu mu myaka iri imbere, uzaba ufite abantu bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu kandi bakabasha guhangana ku isoko ry’umurimo”.

Mufti w’uRwanda yasabye abayisilamu kubyaza amahirwe bahawe n’igihugu

 

Abanyeshuri bafite akanyamuneza…

Mugisha Agape asoje amasomo muri ESSI NYAMIRAMBO yavuze ko ari umwanya mwiza wo gukorera igihugu.

Ati “Biduha umwanya wo kuzirikana y’uko umuhate twashyizemo atari twe bifitiye akamaro gusa abayobozi babiha agaciro ngo na barumuna bacu bumvireho.”

Avuga ko nyuma y’amasomo we na bagenzi be bagiye guhanga udushya hanze, bagakora ubucuruzi.

ESSI Nyamirambo ifite unwihariko wo kuba ibarizwamo abiganjemo  abayoboke bo mu idini rya isilamu

kuri ubu higamo abanyeshuri 605, umwaka ushize batsindishije abanyeshuri 82 mu kizamini cya Leta gisoza ayisumbuye, babiri muri bo (2) barujuje , bakaba bashyikirijwe impamyabushobozi ndetse n’ibihembo.

Abasoje amasomo bahawe. impamyabushobozi ndetse n’ibihembo

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW