Imvura nyinshi ivanze n’urubura yishe amatungo y’abaturage yangiza n’imyaka itandukanye mu murenge wa Rongi.
Imvura irimo urubura rwinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 09 Werurwe, 2023 mu Mudugudu wa Horezo, Akagari ka Ruhango mu Murenge wa Rongi yica ihene 4 z’abaturage, yangiza imyaka myinshi n’ubwatsi bw’amatungo.
Umunyamabanga Nsingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald avuga ko nubwo nta barura barakora ry’ibyo uru rubura rwangije, ariko raporo bafite yemeza ko Hegitari 2 z’ibirayi, ubwatsi bw’amatungo buri ku buso bwa hegitari 6 byangiritse.
Nsengimana yavuze kandi ko hari imurima w’ibijumba byari bihinze kuri Hegitari 2 rwangije.
Ati: “Turacyakora ibarura kugira ngo hamenyekane ibintu byose uru rubura rwangije.”
Gitifu yavuze ko kugeza ubu batarahabwa inkuru ivuga ko rwaba rwahitanye ubuzima bw’umuntu usibye ayo matungo n’imyaka y’abaturage itandukanye harimo n’imboga abahinzi bari bafite ziri kuri hegitari 1.
Abenshi urubura rwangije muri uyu Mudugudu wa Horezo ni abatujwe na Leta bavanywe mu Kagari k’Umuvumba mu Murenge wa Nyabinoni bahabwa amasambu y’aho bahinga n’aho bororera n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.
Uru rubura kandi rwaguye mu Murenge wa Nyabinoni, ariko ntirwangiza ibintu nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Nsanzimana Védaste yabibwiye UMUSEKE.
- Advertisement -
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko iyi mvura idasanzwe yanaguye mu Murenge wa Coko, mu Karere ka Gakenke, mu Kagari ka Mbilima. Ho ngo imvura yaguye hagati ya saa 15h30 kugeza 17h00 ikaba yari ivanze n’urubura rwinshi cyane n’umuyaga.
Mu midugudu itandukanye y’akagari ka Mbilima, iyi mvura yangije imyaka y’abaturage, ibishyimbo: ha 82, ibigori: ha 3, urutoki: ha 64, ikawa : ha 51, inyanya: are 10, imyumbati: ha 7.9, ibirayi : ha 2.5, ibijumba : 4.2ha n’amateke: ha 1.8.
MUHIZI ELISÉE UMUSEKE.RW/Muhanga.