Iyi mvura yaguye mu Mirenge ya Nyange, Cyuve, Musanze, Kinigi na Kimonyi.
Akarere ka Musanze kavuga ko mu Murenge wa Nyange habarurwa inzu 197 amabati yatobotse kubera urubura, Kinigi ni 21 n’ibikoni 80, bangiritse amabati kubera urubura, Cyuve inzu ebyri(2) zangiritse ibisenge, Musanze amazu 8 yangijwe Icyakora Kimonyi ho ntabyabaruwe byangijwe nayo.
Muri aka Karere kandi imvura yangije ibisenge by’ ibyumba by’ishuri bigera kuri bitandatu (6), na hegitare zigera 16,7 z’imyaka y’abaturage.
Ibikorwaremezo birimo umuhanda uva kuri Kaminuza ya INES Ruhengeri ujya mu Kinigi wangiritse.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yabwiye UMUSEKE ko abaturage bahawe Ubufasha bw’ibanze.
Yagize ati “Ubuzima bw’abaturage muri rusange ubu bumeze neza, twagerageje kubafasha ibyibanze mugihe tucyegeranya ubushobozi ngo tubahe ubufasha bwisumbuye cyane cyane isakaro no gusana amazu yangiritse.”
Muri Gashyantare ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe, Meteo Rwanda cyatangaje ko amezi ya Werurwe, Mata na Gicurasi 2023 azarangwa n’imvura nyinshi ishobora guteza imyuzure ndetse n’imiyaga ikomeye mu bice bitandukanye by’igihugu.
Meteo ivuga ko mu Ko imvura nyinshi izaba iri hagati ya milimetero 500-600 izagwa mu bice by’Intara y’Amajyepfo nko mu Karere ka Nyaruguru ndetse no mu Karere ka Musanze n’ibice byo mu ka Burera ho mu Ntara y’Amajyaruguru.
- Advertisement -
Iyi mvura kandi iteganyijwe mu bice by’Amajyaruguru y’uturere twa Nyabihu mu Burengerazuba ndetse na Gakenke mu Majyaruguru y’Igihugu.