Ngoma: Barataka urugomo rw’ababoneshereza imyaka ubuyobozi burebera

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukumberi , Akagari ka Nove, Umudugudu wa Mugwato, Akarere ka Ngoma, barataka urugomo rw’abashumba babaragirira mu myaka kandi ubuyobozi ntibugire icyo bukora.

Abavuganye na Flash Radio/TV, bavuga ko amasaka bahinze yoneshejejwe kandi ko bikorwa na bamwe mu bayobozi n’abifite bo muri ako gace.

Umwe ati” Inka ziratwonera, ihene zikatwonera. Uwakugeza mu mirima yanjye ngo urebe uko zayigize.Mfite amasaka, ubu ingemeri ni amafaranga 1000frw, reba abakozi umuntu aba yarashyizemo ifumbire.”

Undi nawe ati” nk’abahinzi, iyo urebye aborozi bari kuturusha amarere. Kuki batororera mu biraro byabo, hari n’igihe ba nyiri nka baduca amazi( avuga kubasuzugura).

” Ejo zaranyoneye, uyu munsi ziranyonera, abaturage nibo bampamagaye bambwira ngo ngwino urebe za poivreau zawe n’amasaka inka zamazeho.”

Aba baturage bashyira mu majwi ubuyobozi kutagira icyo bukora ku bonesha nkana, bakavuga ko bikorwa n’abakire.

Ati“Nahamagaye ushinzwe imibereho myiza mubwira ko inka zanyoneye, ambwira ngo musange ahitwa ku ibuye, bene kunyoneshereza baravuga ngo baraza barebe ubwone, kuva icyo gihe ntibongeye kuza ahubwo bongeye kohereza abashumba babo kongera kunyangiriza.”

Ubwo umunyamakuru yaganiraga n’abaturage, yabonye Inka icyenda ziri mu murima w’amasaka kandi zirebererwa n’ushinzwe Umudugudu wa Ntende.

Ati” Bakubwiye ko ari izanjye?ntacyo nkubwiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma Niyonagira Anathalie, yavuze ko icyo kibazo kigiye gukurikiranwa.

- Advertisement -

Ati“Zigomba kuba ziri mu kiraro mu rugo cyangwa ziri mu rwuri rwubatse. Ubwo rero kuzijyana mu myaka y’abantu, n’urugomo kandi ntabwo twabireberera. Ni urugomo gubita abantu ntabwo byemewe. Tugomba kwegera aho hantu rwose tukegera abaturage.

Ikibazo cy’abaturage bonesha imyaka cyakunze kuvugwa mu Ntara y’Iburasirazuba mu turere twa Ngoma, Bugesera, Kayonza na Nyagatare.

 

IVOMO: FLASH RADIO/TV

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW