Umugabo wari utuye mu Murenge wa Busasamana yasanzwe mu mugozi mu cyumba yararagamo yapfuye, bamwe bavuga ko bamubonye mu gitondo ajya gutira ibikoresho by’akazi.
UMUSEKE wageze mu isantere ya Rupango iri mu mudugudu wa Taba, mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza hari abaturage.
Umugabo wari uzwi ku izina rya “Rukara” amazina ye akaba ari Ntampaka Venuste uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko, yasanzwe mu mugozi yapfuye,
Amakuru avuga ko “Rukara” yabyutse mu gitondo akajya guhaha abamureberaga inyuma, ngo nta kibazo bamubonanaga.
Umugore we mu masaha ya mu gitondo yamusize ajya gukingiza umwana kwa muganga.
Mu baganiriye na UMUSEKE umwe muri bo bakoranaga akazi ko gutwara imizigo, icyarimwe no gutunda imicanga yifashihswa mu kubaka, yavuze ko yabonaga mugenzi we adafite ikibazo.
Ati “Wabonaga nta kibazo yari afite gusa hari abavugaga ko yigeze kwiyahura aho yari acumbitse mbere, umugozi uracika. Gusa ariko na none yari asanzwe agirana amakimbirane n’umugore we. RIB izaperereze.”
Undi nawe yagize ati “Mu gitondo njye namwiboneye nta kibazo yari afite, kumva ngo apfuye yiyahuye byo biracanganye.”
Inzego z’ubuyobozi zivuga ko aya makuru bayamenye bityo hakaba hatangiwe iperereza.
- Advertisement -
Jean Pierre Ngirunshuti umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Rwesero yabwiye UMUSEKE ko RIB yatangiye iperereza.
Ati “Mu gitondo yari muzima ajya kuri mugenzi we basanzwe bakorana akazi ko gutunda imicanga ngo amutire ibikoresho, ubu nibwo twumvise ko yapfuye. Ubu RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekane niba ari ukwiyahura cyangwa hari uwamwishe.”
Nyakwigendera asize umugore n’abana bane.
Inkomoko ye ni mu murenge wa Tare mu karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y’igihugu, Urwego RIB rwatangiye iperereza ngo hamenyekane icyo yaba yazize.
Ubwo twateguraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari ukiri muri iyo nzu yabagamo.
Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza